Kuri iki Cyumweru taliki 14 Gashyantare 2016, nibwo icyamamare Rihanna w’imyaka 27 y’amavuko yahagaritse kuririmba mu birori bya Grammy Award bitewe n’indwara y’ibicurane n’inkorora.
Uyu mukobwa yageze i Los Angels aho ibirori byagombaga kubera ku cyumweru nijoro ariko ntiyigeze agaragara aca ku itapi itukura nk’uko bagenzi be babikoze.

Nk’uko bitangazwa na Dailymail, Rihanna ntiyari amerewe neza muri iryo joro, abaganga be bakaba baramwihanangirije bamubuza kugera ku rubyiniro ahubwo bamutegeka kuruhuka amasaha 48, bitaba ibyo ijwi rye rikangirika ku buryo bukomeye.
Itsinda ryari rishinzwe gutegura no kugenzura ko ibyo birori birimo gukorwa uko byateganyijwe, byabaye ngombwa ko ritangariza abari bitabiriye ibyo birori ko Rihanna ataza kuririmba bitewe n’uburwayi,ariko abafana ntibabyumva vuba batangira kwijujuta banavugira mu matamatama ari nako bagaragaza akababaro.
Ubwo ibirori byarangiraga Rihanna yaje gusaba imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, abwira abakunzi be ko atabonetse ku rubyiniro bitewe n’uburwayi anaboneraho kubibutsa kumuba hafi.

Pharrell Williams, Stevie Wonder, Usher, Dave Grohl n’abandi, bari mu basusurukije imbaga nyamwinshi, gusa ngo kuba Rihanna atarabonetse byatumye benshi bavuga ko ibyo birori bitaryoshye ugereranyije n’ibyabaye mu yindi myaka.
Si abafana gusa bagaragaje ko batanezerewe kuko Justin Bieber na Adele bikomye abari ku buhanga bw’ibyuma babashinja kudakora neza akazi bashinzwe bigatuma amajwi yabo adasohoka neza.
Ibi birori bya Grammy Award byabaye ku nshuro ya 58, benshi bakaba bemeza ko yateguwe nabi bityo bigatuma bamwe basaba ko izakurikiraho yazategurwa neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



