Amakuru yizewe aturuka hafi ya Hamas avuga ko ibiganiro bitaziguye hagati ya Isiraheli na Hamas byatangiye kuva ku wa mbere mu Misiri hagamijwe guhagarika intambara ya Gaza.
Ku ya 7 Ukwakira 2023, umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye igitero cy’iterabwoba cyiswe “Umwuzure wa Al-Aqsa” kuri Isiraheli. Abantu 1200 barishwe, abagore bafatwa ku ngufu, naho 251 bajyanwa bugwate mu karere ka Gaza. Ubwicanyi bungana gutyo ntbwigeze bubaho mbere kubera ubutasi bwa Mossad, bwongeye kubyutsa ubwoba mubayahudi bo muri Isiraheli, kandi bihungabanya politike y’akarere (géopolitique) yo mu burasirazuba bwo hagati.
Mu gihe imishyikirano itaziguye ikomeje mu Misiri, Donald Trump yemeje ko “bigenda neza.” Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye, perezida wa Amerika yatangaje ko Hamas “yemeye ibintu bimwe na bimwe “ yatangaje ko yashyizeho imirongo itukura kuri Hamas ariyo kurekura abayahudi bafashwe bugwate baba bikiri bazima cyangwa barapfuye.
Mu ngingo 20 Trump aherutse gusaba mu mushinga w’amahoro kuri Gaza,harimo guhagarika intambara, umutwe wa Hamas gushyira intwaro hasi ndetse no kurekura imfungwa ku mpande zombi.
Mubitabiriye ibi biganiro, harimo umuyobozi wa Hamas Khalil AL-HAYYA uherutse kurusimbuka mu bitero Israel yagabye i Doha bigahitana umwana we.
Intambara ya Gaza imaze imyaka ibiri, ikaba yarigeze mucyo ishami ry’umuryango wawibumbye wita ku kiremwamuntu i Geneve watangaje ko Israel yari imaze kugera mu byiciro bine kuri bitanu biganisha kuri jenoside.
Umuryango mpuzamahanga ukaba wari wahagurukiye iki kibazo aho wamaganye wivuye inyuma ubukana bwa Israel muri aya makimbirana amaze imyaka hafi 80.




