Imbunda ya IWI X95 (yahoze yitwa Micro-Tavor, MTAR cyangwa MTAR-21) ni ubwoko bw’imbunda yashushanyijwe kandi ikorwa n’uruganda rukora imbunda rwo muri Israel ruzwi nka Israel Weapon Industries (IWI) mu rwego rw’imbunda zibarizwa mu muryango wa Tavor zirimo Tavor Tar na Tavor 7, kuri ubu ubu bwoko bukaba busigaye bukorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Remico ku bufatanye na IWI.

Amateka
Mu Gushyingo 2009, nibwo X95 yatoranijwe nk’intwaro ijyanye n’igihe y’ahazaza izajya ikoreshwa mu gisirikare cya Israel kirwanira ku butaka.

Kugeza ubu ni imwe mu bwoko bw’imbunda eshatu zijyanye n’igihe zahawe Ingabo za Israel. Izi mbunda kandi zikoreshwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, cyane cyane umutwe ushinzwe kurinda perezida ndetse n’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba (CTU).
Nyuma yo gukoresha izi ntwaro kw’Ingabo z’u Buhinde mu kurwanya inyeshyamba muri Kashmir, ba komanda ba CRPF (Central Reserve Police Force) bavuze ko X95 ari imbunda yo kugaba ibitero ikora neza cyane kurusha AKM, kubera ukuntu ari ntoya mu burebure, imbaraga ifite, kurasa mu ntera ndende no kuba itaremereye.

Muri 2014, IDF yatangaje ko mu gihe kiri imbere (guhera mu mpera z’umwaka wa 2014) imitwe imwe y’abasirikare bo ku butaka ishobora gutangira guhabwa imbunda zimwe za X95 zongerewe ubushobozi, izaba ifite umunwa (barrel) wa mm 380 (15.0 in), aho kuba mm 330 (13.0 in) iza mbere zari zifite, n’imbarutso ikururwa byoroheje.
Muri Nzeri 2021, byavuzwe ko imitwe ya gisirikare ya Israel y’imbere ku murongo w’urugamba yatangiye gusimbuza Tavor yakoreshaga Micro Tavor Rifles na za M4 kandi ko imbunda za Micro Tavor ziri mu bubiko zisanzwe zizahabwa brigade y’inkeragutabara.

Ku itariki ya 7 Nzeri, raporo yasohotse ku rubuga rw’igiheburayo rwa IDF ivuga ko IDF iteganya gukomeza gukoresha Micro Tavor no guha imitwe y’indwanyi izi mbunda.
X95 ishobora gutandukanywa bitagoranye na TAR-21 (kimwe na CTAR-21, STAR-21, na GTAR-21) urebeye aho ba cagingira.

Izi mbunda zo mu bwoko bwa Tavor X95 zisigaye zikorerwa i Kigali, usibye gukoreshwa n’u Rwanda na Israel zinakoreshwa n’ibindi bihugu byinshi uhereye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Azerbaijan (igihugu Perezida Kagame aherutse gusura), Maroc, Colombia, Senegal, Thailand, Ukraine, Philippines, Honduras, u Buhinde, Indonesia, Angola, Georgia n’ibindi.




