Kuri uyu wa kane, taliki ya 11 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports, yanzuye ko ibihano byose yari yarafatiwe bikuweho.
Ku wa 12 Gicurasi ni bwo Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yanzuye ko Sadate ahawe igihano cy’amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kubera imyitwarire yagaragaje nyuma y’ibihano Rayon Sports ayobora yafatiwe nyuma yo kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’intwari ry’umwaka wa 2020.
Perezida Sadate abinyujije kuri Twitter yabwiye abayobozi ba Ferwafa ko bibaye byiza bakwegura, nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abo bayobora.
Nyuma yo kujuririra ibihano yahawe, Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena yanzuye ko”ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro”, inemeza ko “icyemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.”
Iyi Komisiyo yabishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire iteganya ko “ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés)”.
Iyi Komisiyo kandi yanasuzumye ubujurire bwa Police FC ku cyemezo cya komisiyo y’imisifurire kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi Abdul TWAGIRUMUKIZA ku mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda wayihuje na APR FC taliki ya 4 Werurwe 2020, yanzura ko”ubujurire bwa Police FC nta shingiro bufite”.
Komisiyo yemeje ko icyemezo cya komisiyo y’imisifurire cyo ku wa 12 Werurwe 2020 kidahindutse.



