Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya agena uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura TVA na TPR mu bihembwe, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abasora basanzwe bamenyekanisha iyi misoro mu bihembwe kumenyekanisha bakanishyura TVA na TPR byakiriwe mu kwezi kwa Gatandatu konyine bitarenze tariki ya 17/07/2023, kugira ngo hatangire gukurikizwa ibihembwe bishya, bihura n’ibihembwe bisanzwe by’umwaka w’isoresha.
Ibi bihembwe bishya byatekerejweho ndetse binashyirwa mu bikorwa, nyuma y’uko bamwe mu basora bajyaga bahura n’imbogamizi mu guhuza ibyatunze umwuga by’umwaka wabanje n’imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu ry’umwaka ukurikiye, kuko ibihembwe by’iyi misoro bitajyaga bihura.
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Batamuliza Hajara, agaruka ku mpamvu yatumye hashyirwaho ibihembwe bishya byo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyongeragaciro n’umusoro ku bihembo ku basora bamenyekanisha iyi misoro mu bihembwe, yavuze ko kwari ukugira ngo abasora boroherezwe, kuko hari bamwe byagoraga guhuza ibyatunze umwuga bimenyekanishwa mu musoro ku nyungu kubwo kugorwa no kubibara kuko ibihembwe by’imisoro yombi bitari bihuye.
Yagize ati: “Birumvikana ko usora atabaga afite uburyo bo guhuza ibyatunze umwuga cyane cyane ku mishahara yishyuye ngo abashe kuvanamo amezi 12 agize umwaka watambutse ayatandukanye n’andi mezi abiri (2) agize umwaka ukurikiyeho, bityo bikabatera urujijo mu buryo bwo kubimenyekanisha no kubihuza n’ibihembwe bisanzwe bimenyekanishwamo umusoro ku nyungu”
Izindi nyungu zo gushyiraho ibihembwe bishya ku basora barebwa na TVA na TPR, ni uko bazajya boroherwa no kumenya igiteranyo cyose cya TPR, cyangwa TVA bishyuye ku mwaka wose, biborohere gukuramo ayo bishyuye mu gihe cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungu, binaborohere kubona icyangombwa cyerekana ko batarimo umwenda w’imisoro (attestation de non creance) cyangwa icyangombwa kigaragaza ubunyangamugayo mu misoro (QUITUS).
Ibihembwe byagenderwagaho ku basora bakora imenyekanisha rya TVA na TPR mu bihembwe, byatangiranaga n’ukwezi kwa Cumi na Kabiri, igihembwe cya mbere kikarangira mu kwezi kwa Kabiri k’umwaka ukurikiyeho, mu gihe igihembwe cya mbere cy’umusoro ku nyungu, gitangirana n’ukwezi kwa Mbere kikarangira mu kwa Gatatu.
Uku kwezi kwa Gatandatu kwashyizweho ngo kumenyekanishwe konyine, kugira ngo kube nk’ikiraro cyambutsa abasora mu bihembwe bishya, kuko igihembwe gikurikiraho kigizwe n’ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda kizamenyekanishwa kikanishyurwa bitarenze tariki 16/10/2023.
Kumenyekanisha TVA na TPR by’ukwezi kwa gatandatu, bikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw, naho kwishyura bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobicash, E-Banking, E-Payment, cyangwa se banki y’ubucuruzi usanzwe ukorana nayo.



