70757755_1004

Ibihugu by’Abarabu byaganiriye ku ntambara ya Isiraheli na Irani

Ku munsi w’ ejo ku wa gatandatu tariki 21.06.2025, Istanbul, hafunguwe inama y’iminsi ibiri y’umuryango w’ubufatanye bwa kisilamu (OIC), mu rwego rwo kurebra hamwe amakimbirane akomeje kuba hagati ya Irani na Isiraheli.

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Turukiya Anadolu bibitangaza ngo byari biteganijwe ko abantu babarirwa mu magana aribo bitabira iyo nama, harimo abaminisitiri bagera kuri 43 n’abahagarariye abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu by’Abarabu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Abbas Araghchi nawe yitabiriye iyo nama yabaye nyuma y’umunsi umwe gusa Araghchi agiriye ibiganiro i Geneve ku kibazo cy’ububanyi n’amahanga cy’uburayi, yahuriyemo Johann Wadephul w’Ubudage, Jean-Noël Barrot w’Ubufaransa na David Lammy w’Ubwongereza.

Hagati aho, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump nawe yatanze ibyumweru bibiri gusa kugira ngo akemure ibibazo bya diplomasi mbere yo gufata umwanzuro niba ingabo ze zizagaba ibitero bya kirimbuzi kuri Irani.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yatangaje ko yiteguye gukomeza ibiganiro ariko ashimangira ko Tehran idafite umugambi wo kugirana ibiganiro n’Amerika niba Isiraheli ikomeje ibitero byayo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Hakan Fidan, yabwiye bagenzi be b’abayisilamu ko Isiraheli irimo gushyira akarere kabo mu kaga nyuma y’ibitero byibasiye Irani, akaba yasabye amahanga gukumira iyi ntambara ikomeza kubica bigacika muri ibibihugu.

Mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’umuryango w’ubufatanye bwa kisilamu i Istanbul, Fidan yahamagariye ibihugu by’abayisilamu gufatanya na Irani kurwanya Isiraheli, ashimangira ko “ikibazo nyamukuru muri kariya karere ari Isiraheli” yibasiye Gaza ndetse n’ibihugu bya Libani, Siriya, Yemeni na Irani.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) yasabye ko imirwano yahagarara mu gihe, umujyanama w’ububanyi n’amahanga muri Perezida w’Ubumwe bw’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yashimangiye ko iyi ntambara isubiza inyuma aka karere gakungahaye kuri peteroli.

Kugeza ubu, ibihugu by’ abarabu byo m’ uburasirazuba bwo hagati biracyahanganye n’ingaruka z’igitero cyagabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2003 cyatewe muri Iraki cyo guhirika Saddam Hussein kuko cyasizw igihugu gicitsemo ibice.

Ibintu byasize ingaruka zikomeye zishingiye kuri aya makimbirane harimo n’ ihungabana ry’umutekano wo mu gace ka Hormuz, inzira ikomeye yo kohereza Peteroli mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *