Perezida Kagame yagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibihugu bya Afurika byasigaye inyuma, ku buryo ibyari ku rwego rumwe na byo mu myaka iri hagati ya 50 na 60 ishize byabisize inshuro zibarirwa muri magana.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo gisoza Ihuriro rya 18 rya Unity Club.
Ni igitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena, cyitabirwa n’abarimo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club.
Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Abanyafurika basizwe cyane na bagenzi babo bo ku yindi migabane bari ku rwego rumwe na bo mu myaka 60 ishize, ikibazo usanga ntacyo bibabwiye.
Ati: “Mu myaka 50 cyangwa 60 abo twari kumwe, ntibadusize inshuro imwe, ebyiri cyangwa 10. Badusize inshuro 100 cyangwa magana.”
Yakomeje abaza ati: “Ikibazo cyacu kiba ikihe cyatuma abo twari kumwe, twari mu rugero rumwe mu myaka 50 ishize, 60 batera imbere inshuro 100 n’izirenze, twe turi aho? Kandi wareba hirya no hino ugasanga ntabwo turi aho gusa, ahubwo abantu baratekanye, ndetse wanavuga inenge mukaba mwabipfa, mukaba mwarwana.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe nk’umuntu ukunze kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ubwo yabazwaga n’Umukuru w’Igihugu intandaro abona yatumye u Rwanda na Afurika bisigara inyuma yagaragaje ko “ikibazo Abanyafurika dufite ni ikibazo cy’imico mibi ijyanye n’imiyoborere, natwe tukageza aho tukumva ko ari ko tumeze, ko ari ko tugomba guhora, ku buryo n’iyo Abakoloni baba baradusigiye ubukungu bugeze ku rugero runaka ugasanga igihugu gitangiye kumanuka mu by’ubukungu, kubera ruswa no kumva ko tugomba guhora mu bukene.”
Nduhungirehe kandi yahagaraje ko hari ibihugu bya Afurika bizamurwa mu ntera bikavanwa mu cyiciro cy’ibiri mu bukene bukabije, bikarangira bigiye gusaba ibindi bihugu kubyanga ahubwo bigakomeza kubaho bikennye, mu rwego rwo kwirinda kwishyura amafaranga menshi muri Loni no gutakaza inyungu byabonaga.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.
Ati: “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kuba neza. Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka kandi wabigeraho.”
Perezida Paul Kagame kandi yashimangiye ko nta gihugu na kimwe cyigeze gikizwa no gusabiriza cyangwa gufashwa n’Imiryango Itegamiye kuri Leta, asaba abantu kwivanamo iyo myumvire.
Ati: “Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura. Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute?”
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kureka gukomeza kwemera ko ibyiyemezwa bihera mu magambo, ahubwo hakagira igikorwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu ndetse n’umugabane muri rusange.




