GpyNpH7WAAAD9Vx

Ibikwiye kwitabwaho ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho mu mboni za IBUKA

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mata, bagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango AVEGA-AGAHOZO, IBUKA na AEGIS TRUST ku ruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.

Abahagarariye iyi miryango bagaragaje uruhare rwabo mu gufasha abanyamuryango bayo kugera ku bumwe n’ubwiyunge, imbogamizi bahura nazo kandi batanga ibyifuzo-nama kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho neza birimo:

Gukaza ingamba z’amategeko n’ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Gukomeza kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko ku buryo abayigishijwe baba umusemburo w’impinduka mu muryango nyarwanda;

Gukomeza gukorana n’amahanga mu gukurikirana abari hanze bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside;

Kurangiza burundu ibibazo byose bifitanye isano n’inkiko Gacaca;

Gukurikirana ababyeyi b’abana bagaragaje ingengabitekerezo ya jenoside;

Kunoza kurushaho imitangire ya serivise cyane cyane izikenerwa n’abaturage benshi;

Gukomeza gusobanurira isi n’Abanyarwanda ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu Karere

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *