Ibintu 6 abaherwe ba mbere ku Isi nka Bill Gates na Jeff Bezos bakora kugira ngo babyaze umusaruro iminsi y’akazi.

Hari ibintu byinshi ushobora kugira akamenyero kugira ngo ubashe gutanga umusaruro. Ariko, ni gute uhitamo ibyo kwibandaho?

Benjamin Spall, umunyamakuru wa CNBC akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yize anaganira n’abantu barenga 300 bageze ku bintu bihambaye kuri iyi isi. Muri abo, harimo umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos n’uwa kabiri, Bill Gates.

Agendeye ku buzima bwabo bwa buri munsi, yakusanyije ibintu 6 bakora muri ‘weekend’ kugira ngo iminsi y’akazi yorohe kandi itange umusaruro mwinshi.
1. Baryama igihe gihagije

Umubiri wawe ntabwo ushobora gukora neza uko bikwiriye igihe utaruhuka. Abantu benshi baganiriye, baryama amasaha 7 n’iminota 29 mu ijoro. Bill Gates na Jeff Bezos bavuga ko baryama nibura amasaha 7 buri joro.

Gusa birashoboka ko waba ufite akazi gatuma utaha utinze. Ni byiza ko wakoresha weekend ukaryama amasaha utaryamye mu minsi y’akazi.

2.Bamara igihe kinini bari kumwe n’abo bakunda

Abaherwe bakunda kumara weekend bari kumwe n’imiryango yabo n’inshuti. Basohokana n’abagore babo n’abana , ibyo bikabafasha gukora neza mu minsi y’akazi kuko ntacyo baba bishinja. Iyo hari akazi kihutirwa bagomba gukora, bakora uko bashoboye kose bakagakora kuwa gatandatu mu gitondo. Bityo igihe gisigaye bakakimarana n’abo bakunda cyane.

3. Bapanga kare gahunda y’icyumweru

Abaherwe benshi kuri iy’isi, bafata iminota igera ku icumi ku cyumweru nimugoroba, bakareba ku ngengabihe y’icyumweru gitaha. Kuburyo ku wa mbere mu gitondo baba biteguye gukora 110%.

4.Bashakira igihe ibibongera imbaraga

Mu gihe abaherwe bagira gahunda zibafasha kudatakaza igihe, bagira n’izibafasha kuruhuka. Kandi muri weekend haba hari amasaha menshi yo kubikora.

Abenshi barira ibya mu gitondo ahantu heza kurusha iminsi y’akazi, abandi bagasoma ibitabo cyagwa bagakora siporo.

5.Bita ku bintu bagomba gukora

Bimwe mu byo abaherwe bakora muri weekend ni ukora ibintu byabo bakirinda ko byaba byinshi ngo bibatware igihe kinini. Ingero ni nko: guhaha, gufura cyangwa gufurisha no kwishyura imyenda.

Nibura bafata iminota 15 mbere yo kuryama bagakora kimwe muri ibyo kugira ngo bazabone umwanya uhagije wo kuruhuka muri weekend.
6.Bafata umwanya wo kwitekerezaho

Muri weekend bafata umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza ku bintu bibafitiye akamaro. Batekereza kandi ku bibabangamiye bakabishakira ibisubizo. Ibyo bibafasha kugera ku ntego zabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika bwiswe Havard study, bwagaragaje ko abanyeshuri bafata iminota 15 ku munsi batekereza ku masomo bize, barushaho 23% mu gutsinda neza abatabikora.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *