Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Harmonize

Umubano wa Harmonize n’umukunzi we, Sarah ntumeze neza bitewe n’amakuru yasakaye avuga ko uyu muhanzi yaba afitanye umwana n’undi mugore.

Sarah usanzwe azwi nk’umuterankunga akaba n’umukunzi wa Harmonize yamenye iby’aya makuru, yatangiye gusaba ibisobanuro.

Amakuru yatumye Sarah ahaguruka yamenyekanye nyuma y’aho bimenyekanye ko mu byumweru bike bishize, umukobwa witwa Ashanti yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye na Harmonize ariko uyu mugabo akabigira ibanga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sarah yagize ati “ Rukundo rwanjye, ukeneye kunsobanurira kuri ibi bintu.”

Abakunzi b’uyu mukobwa bamusabye kutijujutira iby’uyu mwana bamwibutsako idini ry’umugabo we (Islam) rimwemerera kugira abagore bane igihe yaba abishaka.

Umwana witwa Heaven Kahali

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi biravugwa mu gihe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Mange Kimbambi yatangaje ko Sarah amaze gutwita inshuro enye ariko inda zikavamo. Bigaragaza ko kuba yeruye akabaza Harmonize iby’uyu mwana yaba ari ingingo imuraje ishinga.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *