Ibisasu by’abiyahuzi byahitanye abantu 18 muri Nijeriya

Ku wa gatandatu, abantu 18 barapfuye abandi 19 barakomereka bikabije mu bitero byagabwe n’abiyahuzi byibasiye abantu bari batashye ubukwe.Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu ya Nijeriya, ivuga ko kimwe mu bisasu bitatu byaturikiye mu mujyi wa Gwoza,ikomeza ivuga ko umugore wari ufite umwana mu mugongo yiturikirijeho igisasu hagati mu birori by’ubukwe.

Nk’uko Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Borno , Nahum Kenneth Daso, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP,yagize ati “Ahagana mu ma saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu ku isaha ngengamasaha, umugore uhetse umwana mu mugongo yaturikije igisasu cyo mu bwoko bwa improvised Explosive Device (IED) ahagana kuri parking yuzuye abantu.

Abandi biyahuzi b’abagore na bo bibasiye ibitaro byo mu mujyi umwe uri hakurya y’umupaka wa Kameruni. Ubuyobozi bwavuze ko ikindi gitero cyaje kugabwa mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ubukwe. Muri ibyo bitero habarurwamo abantu 18 bahitanywe barimo abana ,abagabo ,abagore batwite abandi 48 nabo barakomereka.

Umwe mu bagize umutwe w’ingabo ufasha igisirikare i Gwoza yavuze ko bagenzi be babiri n’umusirikare umwe na bo baguye mu gitero cyihariye cyagabwe ku biro by’umutekano.

Inyeshyamba za Boko Haram zohereje inshuro nyinshi abakobwa kugira ngo bagabe ibitero by’ubwiyahuzi muri Nijeriya.

Boko Haram ni umutwe w’iterabwoba , wica abagabo ndetse ukanashimuta abagore binjira hanze y’umujyi bashaka inkwi n’imbuto za acacia.

Ihohoterwa ryakozwena Boko Haram ryahitanye abantu barenga ibihumbi mirongo ine , ryimura abagera kuri miliyoni ebyiri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya.

Kubera amakimbirane yakwirakwijwe mu baturanyi ba Nigeriya, Kameruni na Tchad, byatumye hashyirwaho ihuriro ry’ingabo z’akarere zishinzwe kurwanya Boko Haram.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *