Ibisigazwa bya Dinezoro yo mu bwoko bwa Stegosaurus y’agaciro ka Miliyali 56 z’amafaranga y’u Rwanda izerekanwa mu mpera z’iki cyumweru mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Inzu Ndangamurage y’Ubuhanga bwa Siyansi ya Amerika ku wa Gatatu.
Ibi bisigazwa, bizwi ku izina rya Apex (ni izina ryahawe ibisigazwa b’iyi Dinezoro) bifite uburebure bwa metero 3.3 (11 feet) n’uburebure uvuye ku mazuru kugera ku murizo bwa metero 8.2 (27 feet). Ibi bisigazwa bizerekanwa mu marembo y’iyi nzu ndangamurage mbere yo kwimurirwa mu byumba bisanzwe bibonekamo ibisigazwa by’inyamaswa mu mwaka utaha.
Iki kigo ndangamurage cyanatangaje ko ibisigazwa b’iya Apex yaguzwe na Ken Griffin, umuherwe akaba n’umuterankunga ukomeye w’iyi nzu. Griffin yayiguze mu cyamunara muri Nyakanga ku gaciro k’amadolari miliyoni 45 agera kuri Miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda, aka akaba ari ko gaciro kanini k’ibisigazwa byigeze igurishwaho mu mateka. Perezida w’iyi nzu ndangamurage, Sean Decatur, yavuze ko Griffin yemeye gutanga Apex nk’inguzanyo y’igihe kirekire ndetse no kwemerera abashakashatsi kuyikoraho ubushakashatsi.
Apex ni ibisigazwa byihariye mu bwoko bwa Stegosaurus kuko igice kinini cy’amagufwa yayo cyabonetse. Ibi ibisigazwa birimo 80% by’amagufa yayo 320, kandi iri mu buryo bwiza cyane. Decatur yavuze ko ari igitangaza kubona inyamaswa yapfuye imyaka miliyoni 150 ishize ifite amagufa akomeye nk’aya.
Ikindi, abashakashatsi bavuga kuri ibi bisigazwa by’iyi nyamaswa bishobora gutanga amakuru y’ingirakamaro ku bijyanye n’uburyo umubiri w’izi nyamaswa wakoraga (metabolism, ni uburyo umubiri ukoresha ingufu kugira ngo ubashe gukora neza) n’uburyo amagufwa yayo yakuraga.
Abahanga bateganya gukoresha CT scans (uburyo bwo gusuzuma ibice by’imbere mu mubiri hakoreshejwe ibikoresho by’ikoranabuhanga) mu gahanga k’iyi Stegosaurus, ndetse no gusesengura akantu gato kakuwe mu kaguru kayo kanini.
Roger Benson, umuhanga ushinzwe ibisigazwa by’inyamaswa za kera muri iyi nzu ndangamurage, yavuze ko “Icyo dushishikajwe na cyo si ukuyerekana gusa, ahubwo ni n’amahirwe yo kuyikoraho ubushakashatsi no gushyira ahagaragara amakuru y’ingenzi ku bumenyi bwa siyansi,”
Ibi bisigazwa by’iyi Denezoro byatoraguwe n’umushakashatsi witwa Jason Cooper ku butaka bwe mu gace ka Dinosaur, muri Leta ya Colorado, hafi y’umupaka wa Utah.
Mu cyamunara yabaye mu mpeshyi, Griffin yatsindiye iyi Apex ku gaciro k’amadolari miliyoni 44.6, akuraho agahigo ka Stan, umuhari wa Tyrannosaurus rex, yagurishijwe mu 2020 ku gaciro ka miliyoni 31.8 z’amadorali. Ibisigazwa bya Stan nabyo byaguzwe n’umuntu ku giti cye ariko afite gahunda yo kuyerekana mu nzu ndangamurage izatangira gukora mu mujyi wa Abu Dhabi muri 2025.



