Mu gihugu cya Arabie Saoudite, hatangajwe umushinga mushya utangaje cyane, wo kubaka stade ya mbere ku isi izaba iri hejuru mu kirere. Iyi stade izwi ku izina rya NEOM Sky Stadium, izaba igice cy’umushinga mugari wa NEOM, umujyi w’igihe kizaza wubakwa mu butayu bwa Saoudite.
Umushinga wa NEOM ni umwe mu mishinga minini y’iterambere yashyizweho na Prince Mohammed bin Salman, ufite intego yo kubaka umujyi mushya uzaba utandukanye n’indi yose ku isi.
Muri uwo mujyi harimo n’igice kizwi nka The Line, kizaba kigizwe n’inyubako ndende, zikurikirana ku murongo umwe.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Gulf Good News, iyi NEOM Sky Stadium izubakwa ku burebure bwa metero zisaga 350, ikaba izaba iri hejuru y’inyubako z’umujyi.
Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 46,000, kandi izaba ikoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’umuyaga, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Abahanga mu bwubatsi bavuga ko iyi stade izaba ari igikorwa cy’ubwubatsi cyihariye ku isi, aho abafana bazaba bareba umukino bameze nk’abari mu bicu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka iyi stade bizarangira mu mwaka wa 2032, imyaka ibiri mbere y’uko igikombe cy’isi cya 2034 gitangira, kikazabera muri Arabie Saoudite.
Amakuru avuga ko iyi stade izakira imikino igeza muri ¼ cy’irushanwa (quarterfinals).




