Eric W. Kneedler wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko urugendo rw’iminsi itanu yamaze azamuka ibirunga bitanu biri mu gihugu ruri mu bihe byiza yagiriye mu Rwanda atazigera yibagirwa.
Uyu mudipolomate yabitangaje mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X, mu rwego rwo gusezera ku Banyarwanda.
Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2023, ubwo yahabwaga izo nshingano n’uwari Perezida wayo, Joe Biden.
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Paul Kagame yamwakiriye muri Village Urugwiro, mu rwego rwo kumusezeraho.
Uyu mudipolomate yavuze ko mu myaka ibiri n’igice yari amaze mu Rwanda, we n’umugore we Kristin Kneedler bahagiriye ibihe byiza cyane.
Yagize ati: “Mu myaka ibiri n’igice ishize nanejejwe no kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Njye na Kristin twagize ibihe byiza dusura uduce dutandukanye tw’iki gihugu cyiza, dutangazwa cyane kandi duha icyubahiro imbaraga zo kwigira Abanyarwanda bagaragaza.”
Amb. Kneedler yavuze ko mu gihe asoza urugendo rwe mu Rwanda, yishimira “umubano ukomeye, ubufatanye n’ibyiza” yasangiye n’abaturage barwo.
Yavuze ko kimwe mu bihe byiza yagiriye mu Rwanda atazigera yibagirwa, ari urugendo rw’iminsi itanu yagize azamuka ibirunga bitanu byo mu Rwanda.
Yunzemo ati: “Ubwiza bw’u Rwanda buratangaje, ariko icyantangaje kurushaho mu gihe nazamukaga ibirunga ni imbaraga n’umuco w’ubufatanye byaduteye gukomeza. Buri ntambwe twateraga tuzamuka yari igoye, ariko ni ikimenyetso gishimangira ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda bwo kubaka ejo hazaza heza.”
Kneedler yavuze ko “nk’uko kuzamuka ibirunga bisaba imbaraga n’umurava, no gushimangira ubufatanye na byo bigasaba imbaraga”, u Rwanda na Amerika na byo “byakoranye ubudahwema mu guteza imbere amahoro n’iterambere ku Banyarwanda n’Abanyamerika.”
Uyu mudipolomate yaboneyeho gushima urugwiro n’ubushuti by’Abanyarwanda.
Mu kwezi gushize ni bwo we n’abandi badipolomate hafi 30 bari bahagarariye Amerika mu bihugu bitandukanye nka ba Ambasaderi bahamagajwe n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, nyuma yo gutangira guhindura imiterere ya dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahanga.




