FARDC-et-Police-RDC-787x443-1

Ibitero simusiga byiriwe mu misozi ya Minembwe bigabwe n’ ihuriro rya leta ya DRC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 06/08/2025 Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge twa Mibunda na Rugezi two mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko agace ka Mibunda ko muri Teritware ya Mwenga ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye  ibitero mu gace kaho kitwa Marunde zabitangiye ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera.

Nyuma y’ aho imirwano yaje gukomeza ariko umutwe wa Twirwaneho na M23 birukana abarwanyi barwana ku ruhande rwa Leta bahungira mu Gipupu ari naho urugamba rwaje kuremera kugeza nimugoroba.

Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyo biba bagira bati: “Abasirikari bo kuruhande rwa Leta bashwiragiye bahungira mu Gipupu. Ubu ni ho hari kubera imirwano ikomeye bahunze.”

Ibindi bitero na none by’ihuriro ry’Ingabo za RDC byaje kugabwa mu Rugezi muri Teritware ya Fizi, nyuma ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu, kugeza ubu imbunda ziremereye n’izoroheje ziracyarimo ku mvikana  muri ibyo bice.

Ubuhamya twahawe n’umwe mu Banyamulenge baherereye mu Rugezi yagize ati: “ Ahitwa Marunde amwanzi aracyakomeje umurego arimo kurasa cyane aho ahanganye na Twirwaneho na M23, hano muri Rugezi.”

FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi mu kugaba ibi bitero mu Rugezi, bateye  baturutse mu nshe za Gasiro na Kabanju no mu bindi bice byo mu Lulenge. Mu gihe abagabye ibitero mu Marunde bo baturutse mu Gipupu.

Iyi mirwano yongeye kuba mu gihe no ku munsi w’ejo ku wa kabiri nabwo ibitero bikomeye by’iri huriro ry’ingabo za RDC byagabwe ku Irumba mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

Ariko byarangiye Twirwaneho n’umutwe wa M23 bifatanyije babisubije inyuma, ndetse babifatiramo n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.

Amezi atatu yarashyize mu Minembwe no mu nkengero zayo hari ituze, kuko ibitero byaherukaga mu kwezi kwa kane uyu mwaka, mu byumweru bibiri bishize nabwo hari ibindi bitero byagabwe mubice bya Gahwela.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *