IMG_7249

Ibura ry’amafaranga ryatumye ab’i Goma baza kuyashaka mu Rwanda

Ubu hashize ukwezi kurenga umutwe witwaje intwaro M23 wigaruriye Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kandi, ukwezi kurenga kurashize ibigo by’imari bitarongera gufungura imiryango.

Mu guhangana n’ikibazo cyo kubura amafaranga, abaturage barimo gushakisha no bakabona ibisubizo bindi, cyane cyane nko kwambuka umupaka bakajya kuyashaka mu Mujyi wa Gisenyi, mu Rwanda.

Muri parikingi y’imwe muri banki i Gisenyi, imodoka hafi ya zose ziparitse zanditswe muri DRC nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Eddy de Paul, utuye i Goma, ni umwe mu bambutse umupaka wa Grande Barrière mu gitondo agira ati: “Kuva intambara ya M23, igitero cya M23 muri Goma, ni ku nshuro ya gatatu nje mu Rwanda kubikuza amafaranga, kubera ko ngomba kubahiriza fagitire, umuryango ugomba kubaho.

Kubera kutagira amafaranga ya liquide aboneka muri Goma, abaturage benshi bajya i Gisenyi kuhabikuriza amafaranga, Ari kuri konti zabo cyangwa ku biro bya Western Union.

Eddy akomeza agira ati: “Amabanki ntabwo akora, ndetse na ATM ntabwo zikora. Abantu ntibazi uko babaho. Ibihe by’ubukungu byabaye bibi cyane.»

Muri Goma, ibigo by’amabanki bitegereje Uburenganzira bw’ubuyobozi bushinzwe amafaranga bw’igihugu kugira ngo byongere gufungura imiryango.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *