Iburengerazuba na Musanze: Aborozi barataka igihombo, Litiro y’amata ya 50Frws yabuze uyigura

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zaho, mu karere ka Musanze , Aborozi ndetse n’abanyamuryango ba za koperative z’amakusanyirizo  y’amata barataka igihombo, barasaba leta kugira icyo ikora nyuma yaho uruganda rwa Mukamira Diary ruhagaritse amata yo mu cyiciro cya kabiri bikabateza igihombo gikomeye bigeze naho Litiro ya 50, kubona uyigura bitoroshye.

Ibi bivuzwe nyuma yuko Mukamira Diary yahagaritse kugura amata y’icyiciro cya kabiri cy’aborozi bo muri Gishwati, ubu barasaba leta kubashakira isoko nyuma yuko uru ruganda ruhagaritse kugura umukamo, aborozi barasaba ko hagira igikorwa kuko ntaho bafite bawugurisha kugeza ubu. Ibi byiciro bivugwamo ni ukuvuga uburyo aya mata aba yapimwe harebwa ubwiza bwayo (QUALITY) akagurwa hakurikijwe ibi bipimo.

Aba borozi bavuga ko hashize iminsi itanu nta mata bagurisha, kuko ubu litiro y’amata igeze ku mafaranga 50F bitewe no kubura isoko. Bavuga ko ayo mata batayafitiye isoko kuko uwayaguraga aturutse mu mahanga yahagaritse isoko nabo bakaba batabona aho bayagurisha.

Bati: “ litiro y’amata ubu iragurishwa amafaranga 50 Frws, habura abayanywa tukayihera abaturage, Turasaba leta kudukemurira ibi bibazo cyangwa ikaduha uburenganzira bwo kwongera gucuruza amata muri Congo Kinshasa (RDC) kuko twari tuhafite isoko rifatika tutarahagarigwa kuyagurisha yo”.

Sekabaraga Emmanuel yororeye mu nzuri za Gishwati, avuga ko azana amata mu ikusanyirizo rya Koperative KOGAM ikorera mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu ariko bakaba bamaze iminsi itanu iri kusanyirizo ritakira amata yabo.

Emmanuel yagize ati ” ubuzima bwacu busa nkubwahagaze kuko amata turi kuyabunza mu giturage kubera kuba menshi litiro ni 50F ayasigaye tukihera abaturage bakinywera”.

Umwe mu banyamuryango ba Koperative KOGAM utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” tumaze guhomba amafaranga menshi kubera amata y’icyiciro cya kabiri ariyo menshi aturuka muri aka gace byaba byiza icyiciro cya mbere cy’amata yajya mu ruganda rwa Mukamira Diary ariko icyiciro cya kabiri cy’amata byibuze akajya ajyanwa mu isoko rigari twari dufite muri DRC”.

Umuyobozi w’uruganda rwa Mukamira Diary Anathole Nsengimana, yavuze ko bahagaritse amata y’icyiciro cya kabiri kubera ko uwayaguraga yishe amasezerano. A ti ”uwaguraga amata y’icyiciro cya kabiri yishe amasezerano kandi amata dukoresha mu Rwanda ni amata y’icyiciro cya mbere (QUALITY) kuko ariyo abikwa igihe kirekire kingana n’amezi icyenda mu gihe iy’icyiro cya kabiri amara igihe gito gishoboka”.

Gad umuyobozi w’amakusanyirizo mu karere ka Nyabihu, nawe avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo harebwe uburyo amakusanyirizo yajya yitunganyiriza amata y’icyiciro cya kabiri (QUALITY ) akagurishwa hirya no hino muri za cafetariat ndetse n’ahandi ariko agatangaza ko ibintu bisa nkaho bigikomeye kuko nuwarufite isoko ryo kugemura amata yahagaritse amasezerano kubera igihombo yagize agera kuri 94.000.000Frws.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwali Alphonse , mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, yavuze ko kuri iki kibazo kuwa kane tariki ya 25 Ukwakira 2018, hari inama n’abayobozi b’uturere turebwa niki kibazo, kugira ngo harebwe icyakorwa  gikemuke ndetse hakarebwa n’uburyo amata yose yajya mu cyiciro cya mbere ndetse n’amata y’icyiro cya kabiri akabonerwa icyo yakorwamo.

Uruganda rwa Mukamira Diary rwari rusanzwe rufata Litiro 17000 zo mu kiciro cya 2 (Quality) none rwarabihagaritse biteza igihombo. Uturere dufite iki ikibazo ni Musanze, Nyabihu, Ngororero,Rubavu na Rutsiro.

Ibi bivuzwe mu gihe bivugwa ko mu minsi yashize amata yavaga muri utu turere ameshi yagurishwaga muri RDC mu mujyi wa Goma, Bukavu nahandi ubu yahagaritswe, abarozi batakemerewe kujya kuyagurishayo.

Patrick Maisha Bwiza.com

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *