Ibyaha by’ubujura no gukubita ni byo byiganje mu mwaka ushize w’ubucamanza

Imibare mishya yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) yerekanye ko ubujura no gukubita ku bushake aribyo byaha byagaragaye cyane mu Rwanda mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 (hagati ya Kamena 2023 na Kamena 2024), bingana na 57% by’ibyaha byose byakozwe.

Mu gusoza ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yagaragaje ko ibyo byaha byombi byiganje mu madosiye y’imanza zakiriwe na NPPA yavuye mu bashinzwe ubugenzacyaha, anagaragaza ko bazafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo badahagarika gusa ibyo byaha ahubwo banabikumire.

Muri rusange, NPPA yakiriye amadosiye 90.493, muri yo 90.079 yatunganijwe, bivuze ko 99.5% yapfundikiwe. Habyarimana yagize ati: “Amadosiye 46.018 yaregewe inkiko, mu gihe 44.061 yashyinguwe.”

Impamvu zatumye imanza zimwe zitagera mu nkiko zirimo gukoresha ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane nko gutanga amande cyangwa kunga ababuranyi.

Ati: “Uburyo bwo gukemura amakimbirane nta manza burakomeza na NPPA kuko bujyanye n’icyerekezo cy’ubutabera bw’igihugu”.

U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa politiki nshya y’ubucamanza, harimo na politiki y’ubutabera mpanabyaha na Politiki yo gukemura amakimbirane hatabayeho kugera mu nkiko(ADR), bigamije guhindura uburyo ubutabera butangwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *