Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ibyaha byiganje muri siporo y’u Rwanda, aho icyo gukoresha impapuro mpimbano kiza ku isonga.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, ku wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024.
Murangira yavuze ko bakurikiranye dosiye 12 mu myaka itanu ishize hagati ya 2019 na 2024.
Yagaragaje ko ibyaha bikunze kugaragara cyane biyobowe no gukoresha impapuro mpimbano by’umwihariko mu kongera no kugabanya imyaka.
Ibindi bikunze kwiganza ni ruswa y’aba iy’amafaranga ndetse n’ishimishamubiri, itonesha, ikimenyane cyangwa icyenewabo, gukubita no gukomeretsa n’uburiganya.
Icyakora yagaragaje ko imbogamizi ikomeye bahura nayo ari ibimenyetso kandi ko utajyana umuntu mu butabera utabifite.
Ati: “Mu gukurikira (ibyaha) habamo imbogamizi yo kubona ibimenyetso kuko tubyumva kenshi muri studio yewe bamwe banitotomba ko ntacyo RIB ikora ariko muri make birangirira mu magambo gusa kandi ntabwo wajyana umuntu mu butabera nta bimenyetso.”
Yakomeje atanga urugero rwa ruswa y’igitsina ivugwa mu bakobwa bakoreshwa muri Tour du Rwanda.
Ati: “ Nko muri Tour du Rwanda ubaza umuntu akakubwira ko ari umuntu azi byabayeho ariko wamugeraho akabihakana.”
Aha niho ahera asaba ubufatanye ku bantu bose batanga amakuru by’umwihariko bakibuka gufata ibimenyetso.
Murangira yakomeje agaragaza ko umuryango mugari wa siporo mu Rwanda wiyumva nk’uba mu gihugu cyawo (ibyo yise ikirwa), atangaza ko RIB iri maso, mu gihe cyose ibimenyetso byagaragaye hazakurikizwa amategeko.
Ati: “Muri bya bibazo by’abana bashakaga kujya mu Irerero rya Bayern Munich natangajwe n’umuntu wambwiye ngo Doctor, mworoshye ibintu mwibuza abana amahirwe. Muri siporo mujye mworoshyamo.”



