Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera nk’aho Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda, ay’umutekano; aho RIB yahishuye byinshi ku bajura bibishaga intwaro muri Rusizi.
Amerika yohereje Munyenyezi mu Rwanda
Tariki ya 15 Mata 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zohereje Munyenyezi Béatrice mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibyaha bya jenoside akekwaho.
USA yohereje Munyenyezi ubwo yari amaze kurangiza igifungo cy’imyaka 10 urukiko rwaho rwamukatiye nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubeshya.
Yageze mu Rwanda tariki ya 16 Mata, akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.
Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yavuze ko atazasaba u Rwanda imbabazi
Edouar Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995, yatangaje ko atazigera asaba u Rwanda imbabazi kuko ngo igihugu cye kitigeze kigira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma y’aho itsinda ry’abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert bari bamaze gusohora raporo igaragaza ibikorwa bya Leta y’u Bufaransa mu Rwanda, kuva mu mwaka w’1990 kugeza mu 1994.
Iyi raporo yagaragaje ko Leta y’u Bufaransa yakomeje gutera inkunga iy’u Rwanda yariho, irimo guha abasirikare bayo imyitozo, kandi ibona ko iri gutegura jenoside.
Mu nzu y’umupolisi hataburuwe imirambo y’abantu, bikurura impaka nyinshi
Mu nzu y’umupolisi iherereye mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hataburuwe imirambo y’abantu bane byakekwaga ko ari abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, biteza impaka zikomeye.
Iyi mirambo yabonywe n’abubakaga urubaraza rw’iyi nzu y’umupolisi witwa Adalbert Hacineza bivugwa ko yubatswe hagati y’1996 n’1997 rwari rushaje.
Nyuma yo kuyibona, ntibahise bayishyingura, ndetse byageze aho abo mu muryango wa ba nyakwigendera babimenya, bakaba ari na bo bagiye impaka na nyir’inzu ku ugomba kuyishyingura n’aho igomba gushyingurwa.
Gitifu Shumbusho Papias uyoboye Shyorongi yavuze ko iyi mirambo atari iy’abazize jenoside kandi mbere y’uko itabururwa aho iherereye hatari hazwi.
Mu bamaze igihe bakorera ubujura muri Rusizi, harimo abahoze muri RDF
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 13 Mata rwatangaje ko mu bantu 12 rwafashe bakekwaho ubujura bwifashishije intwaro, harimo abahoze mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Aba bose bakekwaho gukora ubujura kuva mu Kuboza 2020, aho abaturage bavugaga ko bamwe muri bo usibye kwitwaza imbunda, bamwe muri bo babaga bambaye n’impuzankano za gisirikare.
Bakurikanweho ibyaha birimo: gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



