Ku mbuga zitandukanye z’imyidagaduro, ibirori byakurikiye Oscars 2025 byigaragaje nk’ibirori by’imyambarire idasanzwe, aho abasitari batandukanye bahisemo kwambara imyenda igaragaza ibice byinshi by’imibiri yabo.
Muri ibyo birori byabereye ahantu hatandukanye harimo Vanity Fair Oscar Party, abahanzi n’abakinnyi ba filime nka Olivia Wilde, Julia Fox, Doja Cat, Kendall Jenner n’abandi, bari bambaye imyenda yiganjemo ibonerana cyane kandi yerekana ibice by’ibanga.
Doja Cat wagaragaye aririmba indirimbo “Diamonds Are Forever” mu muhango wa Oscars, yaje muri ibyo birori yambaye ikanzu yihariye ya Balmain yakozwe n’abanyabugeni 39 mu masaha 3,450.
Nk’uko umusesenguzi w’imyambarire Madeline Hirsch abivuga, iyi myambarire imaze imyaka igaragara cyane, igashyigikirwa n’ibirori by’imideli ndetse n’iby’umuziki. Gusa si bose bayishimira, kuko nk’umusesenguzi Melissa Rivers yavuze ko iyi myambarire “isubira inyuma buri myaka runaka, ariko uyu mwaka byageze ku rwego rukabije.”
Ibindi birori nk’ibi bitegerejwe gukomeza gutanga impamvu yo kuganira ku myambarire idasanzwe y’abasitari muri sinema n’umuziki.
Amafoto





