U Rwanda rwemeje ku mugaragaro itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi, aho ku nshuro ya mbere ryemera ko umuntu ashobora gutwitira undi (surrogacy). Iri tegeko rishyiraho amabwiriza akomeye kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iri tegeko No 026/2025 ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe ku wa 18 Nzeri 2025, rikubiyemo ingingo 111 zitandukanye.
Uko gutwitira undi byemewe n’itegeko
Ingingo ya 23 ivuga ko gutwitira undi byemewe gusa mu gihe uwo bashyingiranywe afite ikibazo gikomeye cyo kutabyara, kandi bikemezwa n’umuganga wabiherewe uburenganzira.
Ingingo ya 24 iteganya ko iyi serivisi igomba gutangwa n’abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’imyororokere cyangwa izindi nzobere zemewe n’amategeko.
Abatanga cyangwa abahabwa intanga n’urusoro
Ingingo ya 25 igaragaza ko umuntu utanga intanga cyangwa urusoro agomba kuba afite nibura imyaka 21, yarakorewe isuzuma ry’ubuzima n’imyororokere, kandi agashyira umukono ku nyandiko yemeza ko agiye gutwitira undi. Ariko, n’ufite nibura imyaka 18 ashobora kubyemererwa asabye uburenganzira bwihariye Minisiteri.
Uwemerewe guhabwa intanga cyangwa urusoro na we agomba kuba afite imyaka 21, yarakorewe isuzuma ry’ubuzima kandi yatanze uburenganzira bwe mu nyandiko.
Ibisabwa ku wemera gutwitira undi
Ingingo ya 27 igena ko umuntu wemera gutwitira undi agomba kuba afite imyaka hagati ya 21 na 40, yarigeze gutwita no kubyara neza, kandi ubuzima bwe bugomba kuba bwiza ku buryo ashobora kongera kubyara nta kibazo.
Inshingano hagati y’impande zombi
Ingingo ya 28 ivuga ko umuntu ushaka gutwitirwa agomba kwiyishyurira serivisi zose z’ubuvuzi kugeza nibura hashize ibyumweru bitandatu abyaye, kandi agomba kwemera ibishobora gukomoka ku gutwita.
Ingingo ya 29 ivuga ko uwemeye gutwitira undi agomba kubahiriza amabwiriza y’abaganga, kwirinda ibikorwa bishobora kumugiraho ingaruka, gutanga amakuru y’ubuzima bwe no guha umwana nyirawo akimara kuvuka.
Amasezerano imbere ya noteri ni itegeko
Ingingo ya 30 ivuga ko impande zombi zigomba gusinyira amasezerano imbere ya noteri mbere yo gutangira urugendo rwo gutwitira undi. Ibyo ayo masezerano agomba kubamo bizagenwa n’iteka rya Minisitiri.
Ibyo amategeko abuza
Ingingo ya 31 ishyiraho ibibujijwe mu buryo budakuka. Harimo kugura cyangwa kugurisha intanga/urusoro, gukora ibi bikorwa nta bwumvikane hagati y’abashakanye, guhindura utunyangingo, guhitamo igitsina cy’umwana, no gukoresha intanga/urusoro hatagaragara imyirondoro y’uwabitanze.
Iri tegeko ni intambwe ikomeye mu gufasha imiryango ifite ibibazo byo kubyara, ariko rishimangira ko hagomba kubahirizwa amahame yo kurengera uburenganzira n’ubuzima bw’impande zose.
Ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 4 Kanama 2025, nyuma yo gusuzumwa na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage guhera ku wa 5 Ugushyingo 2024.




