iyi_gare_ku_06ca-9fbe3.png

Ibyo kubaka Gare ya Rutsiro bikomeje kuba amayobera

Bamwe mu bagana ni abatuye akarere ka Rutungurwa no kuba ahatangijwe imirimo yo kuhubaka Gare ihagararamo imodoka muri 2016, kugeza na nubu ntawamenya ko higeze hazanwamo imashini zikahataganyura.

Kuwa kane tariki ya 08 Ukuboza 2016, nibwo mu Karere ka Rutsiro hatangiye igikorwa cyari gitegerejwe igihe kitari gito cyo gutunganya ahazubakwa gare, gusa iyo uhageze uyu munsi ntiwatinya kuvuga ko yabaye amateka.

Iyi gare y’Akarere ka Rutsiro iteganyijwe kubakwa mu murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil, ndetse Umuyobozi bw’akarere butangaza ko imirimo yo kubaka iyi gare izatangira vuba, kuko iby’ibanze birimo kwishyura abaturage ingurane babirangije.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahamirije BWIZA ko bamwe mu bagize Urwego rw’abikorera bifuza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Rutsiro aribo bazubaka iyi gare.

Ati “Bamwe mu bagize Urwego rw’abikorera bafite gahuda yo kubaka gare, kandi ibyari byaradindije uyu mushinga biri kugana ku musozo, kuko hasigaye abaturage babiri batarahabwa ingurane kubera ko batujuje ibyangombwa ariko duteganya ko mu ntangiriro za Nzeri 2024, abikorera tuzaba twarasoje kubereka ikibanza bazubakamo Gare.”

Uwizeyimana avuga ko bagowe no guhuza ubutaka bazaha aba bikorera ngo babwubakemo gare, bitewe n’ubuso izubakwamo

Urwego rw’abikorera rwo mu karere ka Rutsiro rwakunze kunengwa kenshi n’abarimo Inama njyanama ko nta bikorwa byunganira Akarere bakora, gusa baje gukora urugendoshuri mu myaka itambutse basura Abikorera bo karere ka Gatsibo kugira ngo babigireho nka bamwe mu bafite ibikorwa by’indashyikirwa.

Uwizeyimana ahamagarira abikorera bavuka mu karere ka Rutsiro batuye mu tundi turere kugaruka gushora imari, bazana ibikorwa by’iterambere aho bakomoka, ba kwerekwa amahirwe ari mu karere bagahuza imbaraga n’abandi.

Imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro n’igikorwa abaturage bashakako gishyirwamo imbaraga, kuko bagifitiye inyota.

Rutsiro investment Company Ltd, yashinzwe mu myaka yatambutse ubwo igitekerezo cyo kubaka iyi gare cyazaga mu 2016 yaje gufungishwa, kubera ibihombo biravugwa ko igiye kugaruka mu isura nshya igizwe ni abanyamuryango 12 ikaba igitanga ikaze kubandi banyamuryango bafite ubushake bwo kwifatanya nabo.

Bwiza amakuru ifite ni uko mu 2022 ubwo buburaga igitekerezo cyo kuyubaka bari bakoze inyigo ya Gare ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 170 Frw na Miliyoni 192 Frw.
iyi_gare_ku_06ca-9fbe3.png
gare_ya_ruts4585-8a92b.png
img_20220117_122024_8.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *