Tariki 1 Ugushyingo 2025, Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda mu 2016, yasubije abamubaza aho akura amafaranga ye, avuga ko ibyo bitabareba kandi bakwiye kumureka akagira amahoro.
Ibi yabivugiye mu birori bya The Silver Gala byateguwe na Sherrie Silver Foundation. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe yamubajije ku bijyanye n’imodoka nshya ihenze aherutse kugura, amubaza n’aho amafaranga yaturutse.
Mutesi yahise amusubiza ati: “Aho ayo mafaranga ava ntabwo bibareba. Ubundi se bibarebaho iki? Bihorere.”
Mutesi aherutse kugura imodoka ya Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63) yo mu 2025, ifite agaciro karenga miliyoni 359 Frw. Uretse imodoka, bivugwa kandi ko aherutse no kubaka inzu i Kibagabaga ifite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byose byatumye bamwe bibaza isoko y’ubukungu bwe, ariko we ashimangira ko nta mpamvu yo kubyinjiramo kuko ari ubuzima bwe bwite.




