Mu gihe ikibazo cy’ibiganiro hagati y’Abanyekongo cyongeye kuzamurwa cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amajwi amwe n’amwe muri sosiyete sivile ntiyemeranya n’ibisabwa n’umukuru w’igihugu kugirango ibiganiro bibe.
Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yagarutse mu magambo arambuye ku kibazo cy’ibiganiro hagati y’abanyagihugu ubwo yagezaga ijambo ryifuriza umwaka mushya abahagarariye ibihugu byabo bafite icyicaro i Kinshasa ku wa Gatandatu, itariki 31 Mutarama. Perezida Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kwerekana ko ashyigikiye iki gikorwa, ariko agira ibyo asaba byakorwa mbere y’uko bishobora kuba.
Tshisekedi amaze igihe agira byinshi asaba gukorwa kugirango habe ibiganiro hagati y’abanyagihugu, ibintu abona ko ari ngombwa mu kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse n’ubusugire bwacyo.
Muri ibyo bintu harimo, cyane cyane kubahiriza Itegeko Nshinga n’inzego zashyizweho n’amategeko, kwemera ubutegetsi bwe, kudahungabanya ubusugire bw’igihugu, no guhagarika amakimbirane yose akoreshwamo intwaro ku butaka bw’igihugu.
Kuri Tshisekedi, ngo ibyo bisabwa bigamije kubuza ko ibiganiro byakoreshwa nk’urwego rwo kwemeza ko hari umutekano muke cyangwa bigakoreshwa muri gahunda zinyuranye n’inyungu z’igihugu.
Yashimangiye kandi ko ibiganiro bigomba kubera mu mutuzo, bitarimo igitutu cya gisirikare cyangwa ibitutsi bya politiki nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Icyakora, bamwe mu bafatanyabikorwa bemeza ko ibiganiro birimo abantu bose bisaba ko umuntu ahinduka, kugira ngo ibibazo bya politiki n’imibereho byose bigaragazwe kandi bigire uruhare mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cyugarije igihugu.
Jean-Claude Katende, Perezida wa ASADHO (Ishyirahamwe Nyafurika riharanira Uburenganzira bwa Muntu), yemeza ko “bimwe mu bintu Perezida wa Repubulika asaba kugira ngo ategure ibiganiro bigoye kubyakira.”
Izi mpaka ngo ziragaragaza ubushyamirane bukomeje hagati y’icyifuzo cyo guheza bamwe kigaragazwa na guverinoma iriho ndetse n’igihamagarira kudaheza cy’abantu bo mu miryango itegamiye kuri leta.
Ibiganiro hagati y’abanyagihugu kandi bidaheza ni igitekerezo cyashyizwe imbere cyane n’abanyamadini muri RDC nk’imwe mu nzira zo gukemura amakimbirane ari mu gihugu ariko ubutegetsi bukomeza kubitera utwatsi.




