Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Werurwe, abagize Ishyaka ry’Abaturage riharanira kongera Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD) bahamagajwe imbere y’ubushinjacyaha bwa Gisirikare i Kinshasa. Bavuze ko bashinjwe ibyaha bidafite aho bihuriye n’umutekano w’igihugu.
Ferdinand Kambere, Umunyamabanga Wungirije wa PPRD, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi nyuma y’uru rubanza, agira ati: “Ibyo turegwa ntaho bihuriye n’umutekano w’igihugu.”
Yavuze kandi ko yabajijwe ibibazo nk’ibyo amasaha make imbere ya Visi Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Uyu muyobozi w’ishyaka rya Kabila yanagaragaje ko yatangajwe n’ibibazo by’umushinjacyaha wa gisirikare, bireba inama ya PPRD yabereye i Nairobi ku bijyanye no kuvugurura iri shyaka rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu bandi bahamagajwe harimo Aubin Minaku, Visi-Perezida wa PPRD, na Emmanuel Ramazani Shadary, Umunyamabanga Uhoraho.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera, aba bayobozi ba PPRD barabazwa kubera gukekwaho ubufatanye n’umutwe wa AFC / M23.
Ihamagarwa riraba mu bihe bya politiki bitoroshye hagati ya PPRD na Guverinoma iriho.
Vuba aha, Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri w’ubwikorezi Jean-Pierre Bemba bashinje Joseph Kabila wahoze ari perezida akaba n’Umuyobozi ukomeye wa PPRD, kugira uruhare mu bikorwa by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gusubiza ibyo birego, Joseph Kabila yatangaje mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo Sunday Times ku itariki ya 23 Gashyantare ko ikibazo cy’umutekano kiriho ari ingaruka z’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.




