WhatsApp Image 2025-05-21 at 17.42.17

Ibyo wamenya ku cyogajuru Parker cyabashije kugera ku izuba

Abahanga bavuga ko icyogajuru Parker, cyasomye Izuba,muri kilometero miliyoni 6.1 zinyenyeri. Nta kindi cyogajuru cyari cyarageze hafi y’Izuba mu buryo butangaje gutya.

Ku ya 24 Ukuboza 2024,icyogajuru Parker yanyuze mu birometero miliyoni 6.1 uvuye ku zuba, ku muvuduko wa 700 000 km/h. Parker ifite ingabo ya karubone yashizweho kugirango ihangane n’ubushyuhe bwa 1400 ° C, ituma ibikoresho bya Camera bitangizwa n’ubushyuhe bungana gutyo.

Ubutumwa bwa Parker

Icyogajuru Parker cyoherejwe ku zuba kuwa 12 Kanama 2018 kigera hafi cyane y’izuba gifite intego zo kwiga izuba hafi, ryibanda kurugore rwaryo bita Corona, umuyaga wizuba ufite ubukana bw’imirasire yaryo ndetse no kwiga ingufu z’izuba.

Icyogajuru cyakoze umuvuduko udasanzwe ubwo cyahanganaga na rukuruzi idasanzwe y’izuba ubusanzwe ituma ibintu byose birigaragiye bitegekwa kwirukanka n’umuvuduko udasanzwe urugero nk’imibumbe.

Parker ikaba yaragejeje ku muvuduko wa Km 692.000 mu isaha),ubwo icyogajuru cyari cyegereye Izuba, umuvuduko wihuta kurusha ikindi kintu cyose cyakozwe n’abantu.

Indi misiyo icyogajuru Parker gifite, mu rwego rwa siyansi ni kumva impamvu urugore rw’izuba corona rushyushye cyane ugereranije nubuso bwizuba, kumenya inkomoko yumuyaga wizuba, no kuvumbura uburyo ibice byingufu byihuta kugera kumuvuduko mwinshi.

Icyogajuru Parker cyitiriwe umuhanga mu isanzure,umunyamerika witwa Eugene Parker, wapfuye muri Werurwe 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *