Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yongeye gushimangira impamvu y’icyemezo cye cyo gukurikirana Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, hamwe n’abandi bayobozi ba Israel mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, ndetse asobanura impamvu adakwiye kwitwa umuntu wanga Abayahudi
Mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Nuremberg, aho Abanazi baburanishijwe kubera ibyaha bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi mu myaka 80 ishize, Khan yagize ati: “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ni umwana wa Nuremberg.”
Yakomeje gukomoza ku mateka y’u Budage n’Abayahudi bo mu Burayi, agira ati: “Ntabwo twashoboye kubahiriza isezerano rya Ntibikabe Ukundi (Never Again) ryasezeranyijwe i Nuremberg” yongeraho ati: “Abantu ku Isi barimo kurira, bari mu kababaro atari muri Palestine gusa no muri Israel. ”
Nyuma yo kuvuga kuri Israel n’uturere twa Palesitine, Khan yabajijwe niba ibyo Netanyahu amushinja ko yanga Abayahudi byaramugizeho ingaruka nk’uko iyi nkuru dukesha The Jarusalem Post ivuga.
Khan yarashubije ati: “Hariho ihohoterwa ryinshi, iterabwoba ndetse n’imikino ikorwa hagati y’abayobozi ba politiki, inzego z’ubutasi, n’imiryango iharanira inyungu. Ariko nzi uwo ndi we. ”
“Ubwa mbere njya mu isinagogi nari kumwe na nyakwigendera papa wanjye na mama mfite imyaka itandatu, muri Leeds. Umwaka ushize, nakoze ikiganiro cya Elie Wiesel muri Ottawa. Ntabwo ntekereza ko Centre ya Raoul Wallenberg yari gutumira umuntu wanga Abayahudi gutanga isomo ry’ingenzi nk’iri. Idini ry’Abayahudi ni inyigisho ikomeye y’Intumwa Mose, kandi nubaha cyane Abayahudi n’imyizerere ya kiyahudi. ”
Yongeyeho ati: “Turimo kubona imyumvire yiyongera yo gushyira ku ruhande abantu babafata nk’abanga Abayahudi. Mvugishije ukuri, ntekereza ko igiteye impungenge kurushaho ari icyo abahohotewe biteze ku mategeko kandi bagasaba ko amategeko yakoreshwa kimwe ku Isi hose. ”
Khan yasobanuye ko uwamubanjirije yamusigiye inshingano zo gukora iperereza kuri Palestine, ariko ntiyahabwa uburyo kugeza igihe Hamas igaba igitero ku majyepfo ya Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, aho abaterabwoba bateye bava muri Gaza ndetse bakanica Abisiraheli b’inzirakarengane barenga 1200 bakajyana bugwate abantu barenga 250.
Ati: “Uwambanjirije yafunguye iperereza amezi atatu mbere y’uko agenda. Ninjiye nta kipe kandi nta mutungo mfite ariko nagerageje gukomeza akazi ” “Nyuma haje ibyabaye ku itariki ya 7 Ukwakira, kuva amaraso menshi kw’Abayahudi. Ariko igisubizo cya guverinoma ya Israel cyateje induru, ntabwo ari kuri njye gusa, ahubwo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Komiseri Mukuru w’Uburenganzira bwa Muntu,WFP. ”
Abayahudi bavuga ko nyuma yo kunanirwa gukemura ikibazo cy’imbohe, Khan yatangiye kunenga ko nta kintu kiri gukorwa ngo hashingwe Leta yigenga ya Palestine.



