Minisitiri w’Intebe wa Hongria, Viktor Orbán, yatangaje kuri radio yaho ko igihugu cye kizava mu rukiko mpuzamahanga, avuga ko ICC ‘itakiri urukiko rutabogamye, atari urukiko, ahubwo ko ari urukiko rwa politiki.’
Ni nyuma y’uko abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha batangaje ko bifuza ko Hongria isobanura impamvu yananiwe gufata Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ubwo yasuraga Budapest mu ntangiriro z’uku kwezi.
Muri dosiye yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye rwatangiye iperereza ku kutubahiriza kwa Hongria icyemezo cyarwo ahubwo ikaramburira itapi itukura Netanyahu rushinja gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’intambara yo muri Gaza.
Umuyobozi wa Hongria, ufatwa n’abamunenga nk’umuntu w’umunyagitugu ndetse ubangamira Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu gufata ibyemezo by’uyu muryango, yavuze impamvu batafata Netanyahu.
Orbán yagize ati: “Twashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga, ariko ntitwigeze dutera intambwe zose zari gutuma iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa muri Hongria”.
Yavuze ko inteko ishinga amategeko ya Hongria itigeze yemeza sitati y’urukiko mu mategeko ya Hongria.
Abacamanza bo muri ICC mbere banze ingingo nk’izo nk’uko tubikesha AFP.
ICC n’indi miryango mpuzamahanga banenze Hongria kuba itarubahirije icyemezo cyo guta muri yombi Netanyahu.
Iminsi mike mbere y’uko ahagera, perezida w’urwego rushinzwe kugenzura urukiko yandikiye guverinoma muri Hongria yibutsa “inshingano yihariye yo kubahiriza icyemezo cy’urukiko cyo guta muri yombi no kumutanga.”
Umuvugizi wa ICC yanze kugira icyo atangaza ku byemezo bitubahirizwa.
Icyemezo cya Hongria cyo kuva muri ICC, inzira izatwara nibura umwaka kugira ngo irangire, kizatuma iba igihugu rukumbi mu muryango wa EU ugizwe n’ibihugu 27 kidakorana n’urukiko.




