54910474778_2b7370cb2d_k

Icya ngombwa si ingano y’imbwa ku rugamba, n’ingano y’urugamba ruri mu mbwa – Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi ko batagomba kwiringira ko hari umuntu wese uzava hanze ngo aze kubakiza, kandi yongera kugaragaza ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito Abanyarwanda atari bato ku buryo batahangana n’imbogamizi zose zabitambika.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu Nkera y’Abahizi yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu birori byo gusoza Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa Gatandatu, itariki 8 Ugushyingo 2025.

Perezida Kagame yagize ati: “Nk’abayobozi bateraniye hano, niba hari umuntu utekereza ko umuntu wese uturutse hanze azaza kudukiza, uribeshya. Nk’uko bivugwa, ntabwo ari ingano y’imbwa ku rugamba, ahubwo n’ingano y’urugamba iri mu mbwa.

Ikibazo, ni urugamba ruri mu mbwa rungana iki? Ikiri muri twe kizadufasha guhangana n’ibibazo igihugu cyacu gihura nabyo? Tugomba kwibaza intego yacu nk’abayobozi b’iki gihugu, kandi twibuke ko ishingiro ry’ibyo dukora byose ishingiye ku mahame ya “Ndi Umunyarwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rwaturutse, n’aho ruri uyu munsi, ari ukubera “mwese hano hamwe n’Abanyarwanda muyobora. Uruhare bagira ntabwo rushidikanywaho.”

Yakomeje agira ati: “Kugirango ibintu bikomeze gutera imbere, ntushobora kwirara kubera iterambere tumaze kugeraho kandi akaba ari wowe ubona inyungu gusa ku bikorwa abandi bakoze.

Menya neza ko udatwarwa mu kigare n’abandi gusa ahubwo ko mu by’ukuri ufitemo uruhare, ukora uruhare rwawe kandi ugatanga umusanzu wawe.

Ibyo ni ngombwa kandi nta kundi byagenda. Tugomba kugira politiki isobanurwa n’intego, icyerekezo no kwiyemeza. Izo ndangagaciro zigomba kugaragarira mu ndangamuntu tubonanamo. ”

Perezida Kagame yabwiye abari aho ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza.

Yagize ati: “Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura.

Perezida Kagame kandi mu ijambo rye yakomoje ku masezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo agaragaza ko arimo uburiganya bwinshi ariko ko u Rwanda  rutazihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano warwo.

 

Amafoto: paulkagame.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *