Umuririmbyi Musabyimana Gloriose, uzwi cyane ku izina rya Gogo, witabye Imana muri Uganda, yashyizwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu. Abari bamwegereye bavuze ko nubwo yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri, abaganga bemeje ko yazize ibibazo by’ibihaha.
Bikorimana Emmanuel, uzwi nka Bikem Wayesu wari umwe mu bajyanama ba Gogo ndetse n’usanzwe akora mu itangazamakuru, yavuze ko uyu muhanzikazi atari umuntu wo gususurutsa abantu gusa ahubwo yari n’umuvuzi w’imitima.
Yagize ati: “Mu nyigisho ze hari benshi yahaye icyizere cy’ubuzima, akabakiza kwiheba. Icyumweru kimwe mbere y’urupfu rwe, yarambwiye ko Imana itarobanura ku butoni kandi ishobora gukura umuntu mu bihe bibi cyane. Iryo somo ni impano yadusigiye.”
Bikem yasobanuye ko we na Gogo bajyanye muri Uganda mu kwezi kwa Kanama 2025 mu bikorwa by’ivugabutumwa. Avuga ko mu mpera z’ibiterane byabereye ahitwa Kakumiro, Gogo yatangiye kugaragaza intege nke, bikaza gukomeza ubwo bari bageze Kampala.
Yari asanzwe afite ikibazo cy’igicuri, kikaba cyaramuteraga gufatwa ariko agakira mu gihe gito. Abajyanama be bavuze ko batigeze batangaza ubwo bumuga mu ruhame kuko babonaga atari ngombwa. Ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025 nibwo yafashwe bikomeye, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ahasize ubuzima.
Nyuma yo gupfa, umurambo we wabanje kujyanwa ku bitaro bya Mulago Hospital i Kampala, abaganga bakemeza ko yitabye Imana azize indwara y’ibihaha. Bikem yashimangiye ko nta kindi cyamuteye urupfu uretse ibyo ibisubizo byagaragaje, anashimira Ambasade y’u Rwanda yabafashije muri ubwo buryo.
Umurambo wa Gogo wagejejwe mu Rwanda ku wa 6 Nzeri 2025. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025 mu karere ka Rwamagana, iwabo.




