bertrand_bisimwa_yagaragaje_ko_izi_raporo_zigamije_guhanganisha_abahutu_n_abatutsi_batuye_muri_kivu-c05bb-2

Icyo AFC/M23 ivuga ku gihano cy’urupfu cyahawe Kabila wiswe umuyobozi wayo

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko igihano cy’urupfu cyahawe Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwitirirwa kuba umuyobozi wawo, kigize kwica amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara wasinyanye na Leta ya RDC.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye Kabila wayoboye kiriya gihugu hagati ya 2001 na 2019, nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye yaregwaga.

Ni ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi.

Kabila warezwe ibi byaha nyuma y’uko mu mezi make ashize yari amaze gutangaza ko agiye kuva mu buhungiro akerekeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, urukiko rwavuze ko ari we mukuru w’uyu mutwe ngo kuko mu mezi ashize yagiye yitabira “inama zigamije gutegura ibitero [by’uriya mutwe] mu mijyi ya Goma na Bukavu.”

Uyu mugabo kandi urukiko rwagaragaje ko yanagiye agaragara mu bigo bitangirwamo imyitozo bya AFC/M23; ibisobanura ko afite aho ahuriye na yo.

Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko kuba Kinshasa yakatiye urwo gupfa Perezida Joseph Kabila ntaho bitandukaniye n’ibitero ingabo zayo zimaze iminsi zigaba kuri uriya mutwe.

Ati: “Gukatira Perezida Kabila urwo gupfa hitwajwe umubano byiswe ko afitanye na AFC/M23 ni ukwica amahame y’ibanze (yasinyiwe i Doha), kimwe n’ibitero bikomeje byitwaje intwaro by’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yunzemo ko ibyakozwe bishimangira ko uriya mutwe utigeze wibeshya ku kuba ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi nta gahunda yo gushakira igihugu amahoro bufite.

Kugeza ubu yaba Kabila n’ishyaka rye rya PPRD ntacyo baratangaza ku gihano cy’urupfu yahawe.

Icyakora Umujyanama we mu bya dipolomasi, Kikaya Bin Karubi, yavuze ko nta gihamya na kimwe urukiko rwigeze rugaragaza ku byaha rwamuhamije.

Uyu munyapolitiki yavuze ko bitumvikana uko kuba Kabila yaragiye i Goma na Bukavu bigize icyaha cy’intambara, mu gihe iyo mijyi yombi isanzwe ituwe na za miliyoni z’abanye-Congo.

Yanenze kandi Kinshasa kuba yamuhaye kiriya gihano imwita kuba umukuru wa AFC/M23, nyamara na yo imaze igihe mu biganiro n’uriya mutwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *