Nsengimana Jean Bosco, wahoze ari umwe mu bakinnyi b’ibirangirire mu mukino w’amagare mu Rwanda, akaza kwisanga mu bwo gutwara abantu ku igare mu Byangabo, ariko FERWACY itangaza ko yiteguye kumufasha mu rugendo rushya yatangiye nk’umutoza.
Jean Bosco Nsengimana ni izina rikomeye ryari rizwi cyane mu mukino w’amagare mu Rwanda no mu karere. Yamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana isiganwa rya Tour du Rwanda mu 2015, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’isi yabereye muri Espagne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 34, impano ye yagaragaye bwa mbere mu 2012 ubwo yari umunyonzi mu Byangabo mu Karere ka Musanze, aho yagaragaye mu isiganwa ryo Kwita Izina. Ibyo byahise bimuhesha amahirwe yo kwitabira Tour du Rwanda, aho yazamutse mu ntera kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’imena mu magare y’u Rwanda, anakina mu makipe yo hanze y’igihugu mu Budage no muri Afurika y’Epfo.
Nyamara, nyuma yo kuva mu mukino muri 2023, Nsengimana yahuye n’ubuzima bukomeye. Yabwiye BBC ko atigeze agira amahirwe yo kuva mu mukino w’amagare neza nka bagenzi be bakinanye, ahubwo yasubiye kuba umunyonzi mu Byangabo aho atunze umuryango we atwara abantu ku igare ku mafaranga ari hagati ya 100 na 200 Frw.
Ati: “Nkiva mu mukino w’amagare ntabwo byigeze bimpira kuko naraje ngira ubuzima bubi n’umuryango wanjye… navuga ko urugendo rwanjye rwabaye rubi.”
Nsengimana yavuze ko nubwo atakiri ku rwego rwo hejuru mu magare, atigeze atakaza ubushobozi bwo kuyakina cyangwa kuyatoza. Avuga ko yifuza ko amateka ye mu mukino yamuha amahirwe, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda rwakira bwa mbere Isiganwa ry’Isi mu magare (UCI Road World Championships), rihuza abakinnyi barenga 1,000 baturutse mu bihugu birenga 100.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter), Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko ryamenye ikibazo cya Nsengimana, kandi ryiteguye kumufasha muri ruhundo rushya yatangiye nk’umutoza w’amagare.
FERWACY yavuze ko Nsengimana ari mu ikipe nshya yitwa Shaggy Star yo mu Karere ka Musanze, aho yatangiye urugendo rushya rwo gufasha urubyiruko kuzamuka mu mukino w’amagare.
FERWACY yagize iti: “FERWACY yamenye ikibazo Nsengimana Jean Bosco yagize kandi yiteguye kumufasha mu mwuga yatangiye wo kuba umutoza mu mukino w’amagare aho ubu abarizwa mu ikipe nshya y’amagare ya Shaggy Star y’i Musanze.”





One Response
FERWAFA nayo niyite kuri ba legend, ibahe amahirwe babe abatoza mu Rwanda nibura.
thks FERWACY ariko ntimugakirere ku jisho