Icyo M23 ivuga ku barimo umuyobozi wa Polisi i Goma FARDC yerekanye ivuga ko bakorana na yo

Umutwe wa M23 wise inzirakarengane abantu batatu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa Gatanu cyerekanye kivuga ko bakorana na wo.

Aberekanwe barimo Munyarugerero Françoise usanzwe ari Umupolisi Mukuru wakoreraga i Goma.

Barimo kandi Rwakagara Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri imwe mu ma sosiyete akorera i Goma na Gisenyi cyo kimwe na Lenga Pacom usanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo wa Regideso (Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi) mu ntara ya Katanga.

Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Françoise Munyarugerero akurikiranweho gukora ibikorwa bihabanye n’imyitwarire, nyuma yo kubisabwa na Nzongize yavuze ko anafite Passport y’u Rwanda.

Yunzemo kandi ko uriya mupolisikazi aregwa “kugirana umubano na Emmanuel Nzongize kimwe na Lenga Pacom, bombi bafatwa nk’amashami ya Corneille Nangaa uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo”.

Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’Ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bwarenganyije bariya bantu.

Ati: “Icyo ubutegetsi bwa Bwana Tshisekedi bukora neza kurusha ibindi muri iki gihugu ni ukugaba ibitero ku nzirakarengane. Nta na rimwe ashidikanya ku guhindura inzirakarengane zirimo n’izimukorera abanzi ba mbere ba rubanda cyangwa ibyihebe agendeye ku bimenyetso adafitiye gihamya.”

Bisimwa yagaragaje ko uko umuntu asa ari byo byonyine bimuhindura umunyabyaha muri RDC.

Yunzemo ko ibi ari na byo bituma Tshisekedi yihimura ku basirikare be baba bavuye ku rugamba bakicwa, bagatwikwa yemwe bakanaribwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *