Icyo Musoni wahoze ari Visi-Perezida wa FDLR asaba bagenzi be bagitegereje gutera u Rwanda

Musoni Straton wahoze ari Visi-Perezida w’umutwe wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo bafite umugambi wo gutera u Rwanda gutahuka, kuko “nta cyiza nko kuva mu bibi ujya mu byiza.”

Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Musoni yageze mu Rwanda ahoherejwe n’igihugu cy’u Budage, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe n’urukiko rw’i Stuttgart muri icyo gihugu.

Muri 2015 yari yarakatiwe icyo gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.

Ni ibyaha yashinjwe gukora hagati ya 2008 na 2009, ubwo we na Munyeshyaka Ignace yahoze yungirije batangaga amabwiriza y’ibitero inyeshyamba za FDLR zagabye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuri ubu Musoni Straton ni umwe mu bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari guhererwa i Mutobo ho mu karere ka Musanze amasomo abategurira gusubira mu buzima busanzwe; nyuma yo gutahuka.

Uyu mugabo wemera ko ari mu bashinze FDLR ubwo yashingirwaga i Lubumbashi muri RDC mu wa 2000, avuga ko icyari cyaratumye adataha vuba ari uko amakuru yamusangaga mu Budage aho yari atuye yavugaga ko “mu Rwanda buri munsi uba witeguye kwicwa”, ibituma abenshi bagira ubwoba bwo gutaha.

Musoni cyakora cyo ahamya ko mu mezi ane amaze mu Rwanda yabonye ibitandukanye n’ibyo yabwirwaga.

Ati: “Ngeze mu Rwanda nakiriwe neza, ndetse n’ubucamanza navuganye na bwo bavuga ko ntacyo bunkurikiranaho. Bwanyohereje muri iki kigo cya Mutobo kugira ngo mbashe kwimenyereza ubuzima bwa hano.”

Avuga ko mu bahoze muri FDLR bahuriye muri kiriya kigo bamubwiye ko babayeho mu mahoro, ndetse bamumara impungenge z’uko “iyo ugeze hanze uba uri Umunyarwanda nk’abandi.”

Kugeza ubu cyakora hari benshi babanye na Musoni muri FDLR bakiri mu mashyamba ya RDC, ndetse aba bamaze igihe bagambiriye gutera u Rwanda bagahungabanya umutekano warwo.

Ni umugambi bashyigikiwemo n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwabisunze mu ntambara Ingabo zabwo zihanganyemo n’umutwe wa M23, bijyanye no kuba butakijya imbizi n’u Rwanda bushinja gufasha uriya mutwe.

Musoni Straton avuga ko muri FDLR bashatse gutaha mu Rwanda bashaka gushinga politiki bagahatana nk’abandi, ariko ntibyakunda n’ubwo ngo bashakaga gushyira hasi intwaro.

Yahamagariye bene wabo bakiri muri RDC gutaha, ngo kuko nta cyiza nko kuva mu bibi ukajya mu byiza.

Yagize ati: “Abari hanze niba koko ntabyo bishisha [nibatahe]. Uwagize uruhare muri Jenoside we birumvikana ko icyaha gihanirwa, ariko hari benshi banavukiyeyo na Jenoside yararangiye; nibaza icyo bahakora. Ndabasaba gutaha, kubera ko nta kintu kiruta guhunga ibibi ukajya mu byiza”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *