20250429_142447

Icyo u Rwanda ruvuga ku ngabo za SADC zabaga i Goma zatangiye gutaha

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango wa SADC zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, igaragaza gutaha kwazo nk’intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugikomeje.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata ni bwo ziriya ngabo zatangiye gucyura ibikoresho byazo zibinyujije ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi bikoresho birimo intwaro n’imodoka z’intambara byanyujijwe mu Rwanda byerekezwa mu gihugu cya Tanzania, mu nzira bikaba byari biherekejwe na Polisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ibikoresho bigomba gukurikirwa n’ingabo zabaga mu mujyi wa Goma na zo zigomba gutaha mu byiciro zinyuze mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba ziriya ngabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zabaga muri Congo biri mu byatumaga ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’iki gihugu gikomera.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “U Rwanda ruri gutanga inzira ndetse rukanaherekeza mu mahoro imodoka z’ingabo za SAMIDRC ziri kuva mu burasirazuba bwa RDC zerekeza muri Tanzania zinyuze mu Rwanda, ndetse n’ibikoresho byazo.”

“Kuba ingabo za SAMIDRC zari [muri RDC] buri gihe biri mu byakomezaga aya makimbirane, hanyuma gutangira gutaha kwazo uyu munsi biragaragaza intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rw’amahoro rukomeje.”

SADC yari yarohereje muri Congo ingabo zayo mu mpera za 2023, kugira ngo zifashe iza kiriya gihugu mu ntambara zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo n’umutwe wa M23.

Izi ngabo zo mu muryango w’ubukungu wo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika zagiye muri Congo zihasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zirukanwe na Leta ya kiriya gihugu izihora kuba zaranze kurasana na M23.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo uriya mutwe watsindiye ziriya ngabo mu mirwano yasize abarwanyi bawo bigaruriye Umujyi wa Goma ndetse ibihugu birangajwe imbere na Afurika y’Epfo bipfusha abasirikare benshi; ibyatumye umuryango w’ibihugu zikomokamo utangaza ko usheshe ubutumwa zari zaroherejwemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *