Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro ihuriro AFC/M23 ryasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo inyandiko y’ariya mahame yasinyiwe i Doha , nyuma y’ibiganiro impande zombi zari zimaze amezi atatu zigirana muri uriya murwa mukuru wa Qatar.
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, yavuze ko ririya sinya “ritanga icyizere cyo kugera ku muti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no kugarura amahoro mu Karere.”
Kinshasa yasinyanye na AFC/M23 inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, nyuma y’igihe kigera ku kwezi isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu byo RDC na AFC/M23 bumvikanye, harimo kubaha agahenge ka burundu gakubiyemo guhagarika ibitero byo mu kirere, ku butaka, mu nyanja no mu biyaga; gushyira iherezo ku icengezamatwara ryose rigamije urwango ndetse no kwirinda gufata uduce dushya ku mbaraga.
Zemeranyije kandi gushyiraho urwego ruzakurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ruzaba rurimo MONUSCO n’inzego z’akarere mu gihe byaba ngombwa.
Hari kandi gushyiraho ingamba zo kurema icyizere zirimo gushyiraho urundi rwego rwo kurekura imfungwa zifite aho zihuriye n’impande zombi; bikazakorwa ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR).
Leta ya RDC kandi igomba gusubirana ibice byo mu burasirazuba bwa RDC itakigenzura, gusa uko bizagenda bikazasobanurwa neza mu masezerano y’amahoro impande zombi zizasinyana mu minsi iri imbere.
Ikindi ni uko Kinshasa na AFC M23 bigomba kugirana ibiganiro mu rwego rwo gucyura mu cyubahiro impunzi n’abavuye mu byabo; ibi bikazakorwa ku bufatanye n’ibihugu ziturukamo hamwe na HCR.
Biteganyijwe ko impande zombi zigomba kuba zashyize mu bikorwa ibyo ziyemeje bitarenze ku wa 29 Nyakanga, mbere yo gutangira ibiganiro bitaziguye biganisha ku masezerano y’amahoro bitarenze ku wa 8 Kanama.
Nta gihindutse amasezerano y’amahoro azasinywa ku wa 18 Kanama 2025.
U Rwanda rwijeje ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo kugira ngo amahoro arambye ndetse n’iterambere ry’ubukungu rigerweho mu Karere k’Ibiyaga Bigari.




