Icyo ubibye n’icyo usarura-Pastor Christian

Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
(Zaburi 37:25)

Mama yigeze kumbwira cyera ko ntawiyima, umwima ahari. Iryo jambo ryaramfashije cyane, rimpa gutinyuka guharanira icyiza nshaka.

Rero n’iki cyanditswe, kinyibutsa buri munsi ko n’ubwo ntabona ingaruka y’ibyo mvuga n’ibyo nkora, abana banjye bazakibona.

Hari umuhanga wavuze ati: “Umukene abyara umuhanga, umuhanga nawe akabyara umuswa, umuswa nawe abyara umunebwe, umunebwe nawe akabyara umukene, bikongera bikazenguruka. Icyo ukora cyose uzagifate nk’imbuto ubiba kizasarurwa n’abana bawe. Uri igiti bakaba imbuto.”

Wakunda Imana, waryirengagiza, warikorera, warirwanya,… icyo ukora cyose gifite ingaruka nziza cyangwa mbi. Umubwiriza yaravuze ati: “Yasanze byose yakoze ari ukwiruka inyuma y’umuyaga”, asoza avuga ati:” Iyo mbimenya.”

Nshuti, ubuzima nta reserve bugira, nta n’ubwo ari film, ibyo dukora byose ni original. Iyo usambanye, utukanye, usuzuguye, ubeshye, ufashije abandi, usenze wishushanya cyangwa by’ukuri…biba ukuri, n’umusaruro wabyo ni ukuri mureke tubikorane n’Imana kuko n’umusaruro, nawo uzaza mugihe cyawo.

Shalom.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *