Igihugu cya Algeria biravugwa ko cyamaze kugura indege 12 zo mu bwoko bwa Sukhoi-57 zisanzwe zikorwa n’igihugu cy’u Burusiya.
Iby’aya makuru byagiye hanze nyuma y’inyandiko z’ibanga z’ibanga z’uruganda rwa Rostec rwa Leta y’u Burusiya zashyizwe ku karubanda by’impanuka.
Izo nyandiko zirimo ubutumwa bw’imbere muri ruriya ruganda, presentation za Power Point, amakuru arebana n’ibikoresho byiganjemo ibya gisirikare u Burusiya bwohereza hanze yabwo, igihe cyo kubyoherereza ababiguze ndetse n’igiciro cyabyo, zerekana ko iki gihugu cyagurishije indege 48 zo mu bwoko bwa Sukhoi-35 zaguzwe na Iran, izindi nka zo 16 zaguzwe na Ethiopia ndetse na 12 zo mu bwoko bwa Sukhoi-57 zaguzwe na Algeria.
Hejuru ya ziriya ndege kandi izo nyandiko zerekana ko Algeria yanaguze indege 14 zo mu bwoko bwa Sukhoi-34.
Mu gihe amasezerano yo kugurisha ziriya ndege yaba yarabayeho, ni bwo bwa mbere u Burusiya bwaba bugurishije indege nyinshi z’intambara kuva muri 2022 ubwo bwajyaga mu ntambara na Ukraine.
Ku bijyanye n’igihe biriya bihugu bigomba kwakirira ziriya ndege, inyandiko u Burusiya bwashyize hanze zerekana ko Iran yagombaga kuba yakiriye indege nyuma y’amezi ari hagati ya 16 na 18 yishyuye amafaranga ya avanse, ndetse n’amezi ari hagati ya 46 na 48 yamaze kwishyura burundu.
Ibi bivuze ko niba iki gihugu cyaraguze ziriya ndege muri 2022, kuzishyikirizwa bishobora kuzageza muri 2028 nyuma yo kuziteranya no kuzisuzuma.
Ku ruhande rwa Algeria ho byari biteganyijwe ko igomba kwakira Sukhoi-57 na Sukhoi-34 yaguze hagati ya 2024 na 2026.
Ibi bivuze ko Algeria yaba ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gitunze ziriya ndege ziri mu za mbere z’intambara zigezweho ku Isi (Su-57), nyuma y’u Burusiya busanzwe buzikora.




