Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yabaye iya mbere yo ku mugabane wa Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Maroc yabigezeho mu ijoro ryacyeye, nyuma yo kunyagira Niger bari bahuriye mu mukino wa karindwi wo mu tsinda E ibitego 5-0.
Ibitego bibiri bya Ismael Saibari na kimwe cyagiye gitsindwa n’abakinnyi nka Ayoub El Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi byari bihagije ngo Maroc ibone amanota atatu yasabwaga kugira ngo yizere kuyobora burundu itsinda iherereyemo; n’ubwo hakibura indi mikino itatu yo gukinwa.
Maroc yakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu giheruka cya 2022 yanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyashoboye kugera muri ½ cy’irangiza mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Byari nyuma yo gutsinda ibihangange na Portugal nka Espagne, gusa na yo bikarangira isezerewe n’u Bufaransa bwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentine kuri za Penaliti.
Maroc kuri iyi nshuro iyobowe n’abakinnyi nka Achraf Hakimi wa Paris Saint-Germain na Brahim Diaz wa Real Madrid, ni ku nshuro ya karindwi igiye kwitabira Igikombe cy’Isi.
Iyi kipe yiyongereye ku bindi bihugu byamaze kubona itike birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Canada, Argentine, Brésil, Ecuador, Uruguay, Colombie, Paraguay, u Buyapani, Iran, Koreya y’Epfo, Uzbekistan, Australie, Nouvelle-Zealand na Jordan.





One Response
Igihugu cambere ca Afrika cakinye 1/4 de finale ya coupe du monde ni Cameroun apana Maroc. Moroc yandikishije amateka yo gukina 1/2 finale