arton163842-43858

Igikombe cy’Amahoro cyo wenda twagitwara, ariko icya shampiyona ntitubibona: KNC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkukiza Charles, yemeye ko ikipe ye nta bushobozi ifite ubwo kuba yatwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

KNC yabitangarije Radio & TV10, mu kiganiro aheruka kugirana n’iki gitangazamakuru.

Muri iki kiganiro ubwo uyu mugabo yari abajijwe gusobanura uko umwaka ushize w’imikino wabagendekeye, yavuze ko ari umwaka w’imikino bishimiye uko wagenze kuko hari byinshi nka Gasogi United bawigiyemo.

Mu byo KNC ahamya ko bize harimo kuba abakinnyi bakiri bato baramutse bahawe umwanya uhagije n’abantu bo kubitaho, nta cyababuza kuvamo abakinnyi bakomeye.

Perezida wa Gasogi United yagarutse kuri myugariro ukiri muto Nduwayo Alexis uheruka kuva mu kipe ye yerekeza muri APR FC, ashimangira ko iyo bataza guhumuka ngo bamuhe amahirwe nta wari kuzapfa kumumenya.

Ni Nduwayo kandi ahamya ko ubwo yahabwaga amahirwe mu mikino yo kwishyura byatumye afasha cyane Gasogi, ku buryo buri mukino yakinaga yabaga uwa mbere wawitwayemo neza kurusha abandi.

Kuba Gasogi United yatwara igikombe cya shampiyona ngo ni inzozi!

Muri kiriya kiganiro kandi KNC yeruye ko ikipe ye nta bushobozi bwo kuba yatwara igikombe cya shampiyona ifite, gusa nanone ashimangira ko ikipe ye itari ku rwego rw’izamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ati: “Rwose tuvugishe ukuri. Nka Gasogi wenda usibye ka pressure kacu tuba dufite ko dukoze mu ibumba ryo gutsinda, ubundi bwoba twaba dufite bwo kudaha umwanya abakinnyi ni ubuhe? Ntitubeshyanye.”

“Icya mbere simbona Gasogi yamanuka. Icya kabiri, Igikombe cy’Amahoro cyo twagitwara kuko ni irushanwa, ariko muri ino shampiyona irimo Rayon Sports na APR, na Police byarayinaniye. Twebwe ntabwo tubona ko shampiyona twayitwara. Biragoye!”

Gasogi United yarangije shampiyona y’umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa munani n’amanota 40 yanganyaga n’amakipe ya Bugesera na Gorilla yari imbere yayo.

Amanota menshi yagize muri shampiyona kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere muri 2019 ni 43 yagize muri shampiyona ya 2022/23, icyo gihe na bwo ikaba yari yabaye iya munani.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *