Igipolisi cy’u Burundi gishyirwa mu majwi n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta n’abaturage benshi bo mu duce twakunze kurangwamo imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Bujumbura, bagishinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ubutegetsi buriho kuva mu mezi 10 ashize. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ibi byose yabiteye utwatsi.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko ibivugwa atari ukuri, avuga ko yaba igipolisi cyangwa igisirikare badakorera ubutegetsi. Yakomeje avuga ko ari poropaganda z’imitwe irwanya ubutegetsi, kuko ngo atari ibyo umupolisi wafatiwe mu byaha atajya atabwa muri yombi. Yavuze ko nyuma ya buri gupfa cyangwa gukomereka kw’abantu bakora iperereza kuri ubu abapolisi babarirwa muri 80 bakaba bari gfukorwaho iperereza.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa kumenya ko n’abapolisi bibasirwa, aho avuga ko 45 muri bo bishwe kuva muri Mata 2015, abenshi ngo bakaba barishwe na za grenade mu Ukwakira, abagera kuri 350 bakaba barakomeretse.
Inzego z’umutekano mu Burundi zishinjwa kuba zarishe umubare munini w’abasivili kuwa 11 Ukuboza nyuma y’ibitero ku bigo bya gisirikare byagabwe n’abantu bitwaje ibirwanisho.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yavuze ko abavuga ko abasivili bishwe ari abanyabinyoma ari abarwanyi bishwe. Ngo icyo abo barwanyi bari bagamije ni ugufata intwaro no gufunguza imfungwa ubundi bagatera radio y’igihugu.
Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Jeune Afrique, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yanabajijwe ikibazo cy’abantu bavuga ko babona Imbonerakure mu myambaro y’igipolisi cy’u Burundi.
Ibi nabyo yabihakanye avuga ko ari ibinyoma nta Mbonerakure iherekeza abapolisi cyangwa abasirikare. Ngo iyo hari abasivili babari iruhande baba ari abakozi b’inzego z’iperereza. Ikindi ngo hari igihe baba bari kumwe n’ababaha amakuru kandi ngo itegeko ry’u Burundi risaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



