Ingabo za Tchad kuri uyu wa Mbere zavuze ko zishe inyeshyamba 300 zagabye igitero gikomeye mu majyaruguru y’igihugu mu minsi umunani ishize, zongeraho ko zapfushije abasirikare batanu.
Umutwe w’inyeshyamba witwaje intwaro nyinshi wagabye igitero uturutse ku birindiro byawo muri Libya ku ya 11 Mata, umunsi hari hateganyijwe amatora ya perezida wa Tchad biteganijwe ko azatuma Perezida Idriss Deby Itno yongera igihe cye ku butegetsi amazeho imyaka 30.
Igitero cyagabwe na Front for Change and Concord in Tchad (FACT) cyaguyemo “inyeshyamba zirenga 300 ” maze gihitana ubuzima bw’abasirikare ba leta 5, nk’uko umuvugizi w’ingabo, Gen. Azem Bermandoa Agouna yabitangarije AFP kuri uyu wa Mbere.
Bermandoa yavuze ko abasirikare 36 bakomeretse mu mirwano yo ku wa Gatandatu naho inyeshyamba 150 zigafatwa mpiri, harimo abayobozi bakuru batatu.
Guverinoma yavuze ko igitero cy’inyeshyamba mu ntara za Tibesti na Kanem cyarangiye.
Deby wafashe ubutegetsi mu 1990 nk’umuyobozi w’inyeshyamba zitwaje intwaro, ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Bufaransa na Amerika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Sahel gakakaye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



