Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zageragezaga kwisubiza uduce twari twarafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu cyumweru gishize.
Ni bitero byatangiye mu masaha y’ isaa munani z’ijoro, byibanda cyane mu duce twa Luke, ahazwi nka groupe Nyamaboko ya 1, muri Teritwari ya Masisi. Ibi bitero bya gisirikare bivugwa ko byari bigamije kwisubiza uduce tumwe twambuwe na AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yafataga agace ka Luke na Katobotobo.
Guhera ku isaha ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa yine, mu duce twa Masisi humvikanye cyane urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye impagarara mu baturage batuye hafi y’ ahabereye imirwano maze bituma bamwe bava mu byabo barahunga.
Abaturage batuye mu gace ka Luke no mu baturanyi ba Katobotobo batangaje ko batangiye guhunga imirwano, bamwe bahungira mu mashyamba, abandi berekeza mu duce dutarimo intambara n’ubwo naho hatizewe umutekano usesuye.
Ibi bikorwa bije nyuma y’ imirwano ikaze yabaye muri iki cyumweru kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatatu, mu bice by’Iburengerazuba bwa Masisi, aho AFC/M23 yari ikomeje kugaba ibitero byagutse byo gufata ibice bigenzurwa na Leta.
Ni imirwano ikomeje gukaza umurego mu gihe umutekano w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuzamba, by’umwihariko mu turere twa Masisi na Rutshuru, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira uduce tunyuranye, Leta na yo ikagerageza kongera kutwisubiza mu buryo bwa gisirikare bikanga.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu by’akarere n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro, ariko ubukana bw’imirwano bukaba bukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.




