Igitero cya Israel i Beirut rwagati cyahitanye 22 umuyobozi wa Hezbollah ararusimbuka

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ku wa Kane, ibitero bya Israel byahitanye abantu 22 bikomeretsa abarenga 100 mu mujyi wa Beirut rwagati ariko umuyobozi muri Hezbollah ararusimbuka .

Mu majyepfo ya Libani, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro zakomerekejwe n’igisasu cy’igifaru cya Israel cyarashwe ku munara w’uburinzi ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Naqoura, bituma Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abakozi bawo bari guhura n’akaga gakabije.

Intambara hagati ya Israel na Hezbollah yadutse umwaka ushize ubwo uyu mutwe ushyigikiwe na Iran warasaga muri Israel mu rwego rwo gushyigikira umutwe w’abarwanyi bo muri Palesitine wa Hamas igihe intambara yatangiraga.

Yakajije umurego mu byumweru bishize, aho Israel iteye ibisasu mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut, mu majyepfo no mu kibaya cya Bekaa, ikica benshi mu bayobozi bakuru ba Hezbollah.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Wafiq Safa uyobora ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Hezbollah ushinzwe gukorana n’inzego zishinzwe umutekano muri Libani, yibasiwe mu gitero cya Israel cyo mu ijoro ryakeye ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, ariko ararokoka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *