A drone explodes during a Russian missile and drone strike, amid Russia's attack on Ukraine, in Kyiv, Ukraine November 14, 2025. REUTERS/Gleb Garanich     TPX IMAGES OF THE DAY

Igitero cy’u Burusiya i Kyiv cyasize benshi mu icuraburindi

Umuyobozi w’akarere Klitschko Igitero cy’Ingabo z’u Burusiya cyasize inyubako 5,635 zose zo guturamo muri Kyiv nta buryo bwo kuzishyushya nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, Klitschko, kuri telegram.

Umuyobozi wa Kyiv yongeyeho ko serivisi z’akarere n’abashinzwe ingufu barimo gukora ibishoboka ngo bagarure ubushyuhe, amazi, n’amashanyarazi mu ngo z’umujyi.

Isosiyete y’ingufu, DTEK, yavuze ko abaturage ba Kyiv barenga 335.000 basigaye nta mashanyarazi nyuma y’igitero cy’u Burusiya nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Igitero cy’u Burusiya kibaye nyuma y’iminsi 10 gusa Moscou igabye igitero kibi ku muyoboro w’ingufu wa Kyiv, itigeze igaba kuva yatangira intambara muri Ukraine mu 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *