Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko iki gitero cyo ku wa Mbere nimugoroba ari “ikindi cyaha cy’intambara” cyakozwe n’Ingabo z’u Burusiya.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga, abayobozi ba Ukraine bavuze ko byibuze abagororwa 17 bishwe abandi barenga 80 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya cyibasiye gereza yo muri Ukraine iherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Zaporizhzhia.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta ya Ukraine gishinzwe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ngo iki gitero cyo ku wa Mbere, cyibasiye ikigo ngororamuco cya Bilenkivska n’ibisasu bine bya bombe.
Nibura abagororwa 42 bakomeretse bikomeye. Umwe mu bakozi ba gereza na we ari mu bakomeretse.
Guverineri w’Akarere ka Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yatangaje ko inyubako zasenyutse muri icyo gitero, cyanangije amazu yo guturamo ahegereye.
Mu butumwa yanditse kuri X, Yermak yanditse ko u Burusiya “butazahagarara keretse buhagaritswe.” Yasabye ” ubutegetsi bwa Putin” “guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’igisirikare bibwambura ubushobozi bwo gukomeza intambara.”
Iki gitero kibaye nyuma gato y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje kuwa Mbere ko agiye kugabanya igihe ntarengwa cy’iminsi 50, yari yarahaye u Burusiya yo kwemera guhagarika intambara muri Ukraine, akayishyira “ku minsi 10 cyangwa 12”.




