20251202_101646

Igitsure cya Bonnie Mugabe muri FERWAFA

Ku wa 1 Ukuboza 2025 ni bwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha muri FERWAFA hagati ya Mugisha Richard wari usanzwe uyobora ubunyamabanga by’agateganyo na Bonnie Mugabe wemejwe nk’umunyamabanga mushya mu myaka ine iri imbere.

Nyuma y’uyu muhango, Bonnie Mugabe yashimiye Mugisha Richard ku kazi yakoze mu mezi atatu ashize ndetse anakangurira abakozi bose ba FERWAFA kongera imbaraga no guhindura uburyo batekerezamo kugira ngo imihigo mishya igerweho. Yababwiye ko adashaka kuzashyiraho abantu bashya mu gihe abariho bakora neza, ariko ko abadafite ubushake bwo gukorera ku gitutu batashobora gukorana na we.

Yagize ati: “Nta ntego n’imwe tuzageraho tutahinduye imitekerereze. Dushyize mu bikorwa undi mupangu, twakuramo abakozi tukazana abandi, ariko si ko mbyifuza. Ntimukore nk’abumva ko saa tatu kugeza saa kumi n’imwe bihagije cyangwa ko weekend nta kazi kaba gahari. Akazi ni kenshi kandi gasaba kwitanga.”

Bonnie Mugabe yavuze ko icy’ingenzi bashaka kugeraho ari uguteza imbere ruhago nk’ubucuruzi, kuko bafite amarushanwa menshi ateganyijwe harimo na Rwanda Premier League. Yasabye abakozi kongera umuvuduko w’imikorere, gukora no mu minsi y’impera z’icyumweru iyo bikenewe.

Yanibukije abakozi ko kutumvikana hagati yabo bishobora kudindiza akazi, abasaba gukemura ibibazo by’imbere vuba na bwangu. Yibandaga cyane ku bakora mu by’imari, ababwira ko bagomba gukorera mu mucyo, bagakurikiza amategeko n’amabwiriza yose kugira ngo FERWAFA yirinde amakosa n’amanyanga yakozwe mu bihe byashize.

Bonnie Mugabe afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru kuko yayoboye itangazamakuru muri FERWAFA, akaza no guhabwa inshingano zo kuyobora amarushanwa mbere yo kwerekeza muri FIFA mu 2020. Kugaruka kwe nk’Umunyamabanga Mukuru ni intangiriro y’igihe gishya mu miyoborere ya FERWAFA.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *