20240430d2a9d91d3bb44b949480442c8db361eb_CnbbeeE007014_20240430_CBMFN0A001

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka

Raporo y’ umwaka yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo, igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice byugarijwe n’intambara ku isi byiyongereye ku kigero cya 25%  ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024.

Muri iyi Raporo yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko abagera ku 4,600 ari bo babashije kurokoka iryo hohoterwa, ryiganje mubice birimo intambara muri iki gihe ahanini rikozwe  n’imitwe yitwaje intwaro.

Muri iyi raporo kandi hagaragaramo n’ibikorwa ryihohotera ryakozwe n’ingabo za leta mu bihugu birimo ibibazo byinshi by’intambara nka Repubulika ya Santarafurika, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Haiti, Somaliya na Sudani y’Epfo.

Iyi Raporo yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro igera kuri 63, irimo iya leta n’iyitari iya leta, ikekwaho kuba yaragize uruhare mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse n’ubundi buryo bwo guhohotera abantu bugaragara mu bihe by’intambara.

Urugeero rwatanzwe akaba ari urw’abarwanyi ba Hamas, bashinjwa ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina byabaye mu gitero bagabye muri Isiraheli ku wa 7 Ukwakira 2023, cyakurikiwe n’intambara zo muri Gaza.

Raporo ya Loni ivuga ko muri ibyo bihugu byavuzwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorerwaga abantu mu bihe by’imirwano no nyuma yayo, ndetse rikakorerwa n’abagore n’abakobwa bagizweho ingaruka n’intambara.

Aho bamwe bafatwaga ku ngufu mu gihe abandi bahatirwaga gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukorerwaho ibikorwa by’ishimisamubiri mubiri, no gukubitwa cyangwa gufungirwa ahantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse imitwe yitwaje intwaro, iyi raporo isobanura ko n’ingabo za leta nazo ari zimwe mu zagiye ziregwa ibi byaha, bikagaragaza ko ikibazo kidafitanye isano n’inyeshyamba gusa, ahubwo ko gikubiye mu nzego nyinshi zifite intwaro.

Loni ivuga ko iki kibazo gikomeje guteza impungenge zikomeye, kuko kigaragaza uburyo abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa, bakomeje kugirirwa nabi mu buryo bukabije mu ntambara.

Raporo irangiza isaba ko haba ubufatanye mpuzamahanga bukomeye kugira ngo haboneke ubutabera ku bahohotewe, ndetse no gushyira imbaraga mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe by’imidugararo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *