CONF

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko nta ntumwa zohereje i Doha

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko ntantumwa zohereje i Doha muri Qatar Qatar mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byumwihariko mu Burasirazuba bw’ iki ihugu byari bteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 07 Kanama 2025 aho yavugaga ko intumwa z’ ihuriro rya AFC-M23 zamaze kugera muri Qatar mu biganiro bigamije amahoro byari biteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama uyu mwaka.

Mu kiganiro Ihuriro AFC-M23 yagiranye n’ itangazamakuru ku mugoroba wo kuwa kane mu mujyi wa Goma, umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa yavuze ko ayo ari amakuru y’ ibihuha yatangajwe na leta ya Kinshasa mu rwego rwo kuyobya abaturage kuko ngo ntabutumire bw’ umuhuza barabona bubasaba kujya muri Qatar.

Abajijwe niba baramutse babonye ubwo butumire bajyayo, Bisiimwa yavuze ko kujyayo ntacyo bibatwaye ariko ko na none bisa n’ umuhango gusa kuko n’ ibyo basinyanye na leta ya Kinshasa bitigeze bishyirwa mu bikorwa na leta kandi barabisinye mu gifaransa bose bazi gusoma kandi bumva neza.

Yagaragaje ko mubyo bumvikanye harimo guhagarika imirwano no gushyiraho agahenge, ariko kugeza na nubu igisirikari cya Congo n’ abo bafatanyije bakaba bagikomeje kugaba ibitero mu baturage ndetse no gutera  ibirindiro by’ ingabo za AFC-M23.

Ikindi yagarutseho n’ uko bakomeje gusaba ko imfungwa zafashwe na leta ya Congo Kinshasa zishinjywa gukorana na AFC-M23 zarekurwa ariko na nubu leta ya Kinshasa ikaba nta numwe bararekura kandi barabisinyiye ndetse n’ urutonde rw’ abo bantu rukaba rwaratanzwe.

AFC-M23 yagaragaje ko icyo yifuza ari amahoro ndetse n’ umutekano, ariko ko leta ya Congo nikomeza kubashotora no kubuza abaturage amahoro, nabo barafata intwaro bakarwana batitaye ku byo bumvikanye mu masezerano y’ amahoro basinyanye, kuko na leta nayo yabirenzeho ikaba itarahagaritse kurwana.

M23 yagaragaje urutonde rw’ ibitero FARDC n’ abo bafatanyije bagabye bisaga 30 n’ aho bagiye babigaba nyuma y’ aho bavuye i Doha, iki ngo kikaba ari ikimenyetso simusiga ko Tshisekedi atifuza ibiganiro ko ahubwo ashaka intambara.

Raporo zose zikaba zishyikirizwa umuhuza, ariko mu gihe baba ntacyo barabikoraho, FARDC, FDND, FDLR na Wazalendo bagakomeza kwica abaturage, biteguye gukora ibishoboka byose bakarengera umuturage byumwihariko abanyamulenge bari muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje kugabwaho ibitero muri iki gihe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *